Itorero Imanzi ryamurikiye ababyeyi ibyo rimaze kugeraho

Mu rwego rwo kumurikira ababyeyi ibyo bamaze kugeraho ndetse no kubifuriza umwaka mushya muhire, itorero Imanzi ryakoze igitaramo ku itariki 30ukuboza2011. Ibyo birori byaranzwe ahanini no kwiyereka bateze amasunzu abandi bambaye imyenda yakozwe hifashishijwe ibikoresho gakondo, kubyina berekana uko umuganura wagendaga ndetse no gususurutsa abashyitsi.

Ndizeye Nestor, umwe mu bafashije urubyiruko rwo mu itorero Imanzi, na we akaba ari intore dore ko yabyinnye mu matorero anyuranye yo mu Rwanda harimo Ababerewe, yasobanuye ko abagize itorero Imanzi ari urubyiruko rutandukanye ahanini bo mu Karere ka Huye.

Ngo bagize igitekerezo cyo gushinga itorero ubwo bahuriraga mu Itorero ry’igihugu ry’abanyeshuri bo mu Karere ka Huye mu mwaka wa 2010. Igitekerezo cyabo bakigejeje ku babyeyi na bo biyemeza kubafasha ni uko bidatinze bashinga itorero baryita Imanzi.

Abagize iryo torero bamwe ni abanyeshuri, abandi ni abakozi, abandi nabo baracyashakisha akazi no gukomeza amashuri.

Ku bijyanye n’amafaranga bifashishije bategura igitaramo, Ndizeye yavuze ko abagize itorero ari bo bayishakiye ubwabo. Yagize ati: “Tubagira inama ko batagomba guhora bateze amaboko ngo bafashwe.

Amafaranga bagiye bakura mu kubyina barayabitse ku buryo ari yo bifashishije mu myiteguro y’iki gitaramo. Icyakora, hari ubufasha babonye: Radiyo y’abaturage ya Huye yabatangiye ubutumwa bwamamaza igitaramo cy’uyu munsi, Matar Super Market ibakorera amatangazo (affichage) bagiye bamanika hirya no hino naho Akarere ka Huye kabatiza inzu mberabyombi berekaniyemo ibirori.”

Uhagarariye ababyeyi, Pasteur Mutunzi, yishimiye intera abana babo bamaze kugeraho (dore ko we afite batanu muri iryo torero), maze asaba ababyeyi bo mu Murenge wa ngoma kujya barekura abana babo bakaza kwitoza, ngo kuko kujya mu itorero ari “bumwe mu buryo bwo kubarinda kuzerera, kubona umwanya wo kunywa ibiyobyabwenge no kwishora mu zindi ngeso mbi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye na we wari witabiriye igitaramo yaboneyeho umwanya wo kugeza ku bari bitabiriye igitaramo ingamba zafashwe mu kurinda abana.

Yagize ati: “nta mubyeyi wemerewe guha umwana uri munsi y’imyaka 18 ibisindisha n’ibiyobyabwenge nk’inzoga n’itabi, ntiyemerewe no kubimutuma.

Utubyiniro, utubari n’amacumbi ntibyemerewe kwakira abana bari munsi y’imyaka 18, kandi ba nyiraho bagomba kumanika amatangazo abuza abataragira iyo myaka kuhinjira.

Intumwa ya Rubanda, Nyakubahwa Gahondogo na we wari witabiriye ibyo birori, yashimiye urubyiruko rwatekereje guhuza ababyeyi bakaganira dore ko ngo na kera ibitaramo ari byo abantu bahuriragamo bakungurana ibitekerezo.

Yagize ati: “umuco ni wo utugira abo turi bo. Ibyo dukora kuri iki gihe dukura mu muco wacu ni byo biduha ingufu. Urugero natanga ni Gacaca. Abanyamahanga basigaye baza kutwigiraho!”

Itorero imanzi ryasabye abari bitabiriye igitaramo inkunga, maze abari bahari babasha gukusanya amafaranga agera ku bihumbi ijana na makumyabiri n’icyenda ubariye mu manyarwanda (F129.000).

Icyakora ngo aya mafaranga yabaye makeya kubera ko abenshi mu bitabiriye igitaramo batari biteze gusabwa inkunga. Umukuru w’itorero, Mukiza Eric we, yijeje abari bahari ko igitaramo nk’iki kizaba ngarukamwaka.


Share Button

Tags: , , , ,

One Response to “Itorero Imanzi ryamurikiye ababyeyi ibyo rimaze kugeraho”

  1. kenny jean de dieu nkuranyabahizi
    January 28, 2015 at 1:16 pm #

    itorero imanzi ni itorero ryavuye kure kandi rigeze kure ariko aho tujya niho kure kurushaho so kubwibyo twese hamwe nk’imanzi dufatanye twubake igihugu dusigasira ibyagezweho kandi duharanira kudata umuco nyarwanda.[imanzi jado kenny]imanzi kw’isi hose

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers