Rwanda | Karongi: Primus Guma Guma Super Star Season 2 yari umwanya wo kwica akanyota ku banya-Karongi

Kuri uyu wa gatandatu abanya-Karongi ibihumbi n’ibihumbi bahuriye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rubengera, aho baribaje gushyigikira abahanzi bakunda, bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star Season 2. Icyo kunywa ariko nacyo cyari gihari ku bwinshi. BRALIRWA yari yamanuye ibiciro bya petit primus na fanta, ibishyira kuri 250 Frw).

Rwanda | Karongi Primus

Ifoto: Hari izuba riteye inkeke, ariko petit primus yanywewe biratinda

 

Byari biteganyijwe ko abahanzi batangira kwerekana ibigwi byabo ku isaha ya samunani (14h00) z’igicamunsi, abaturage bo batangiye kuhagera mu ma sasita (12h00) kubera ko hari abashyushyarugamba bari baje kubasusurutsa mbere y’uko abahanzi bahagera.

Abahanzi batangiye kuhagera hafi saa cyenda n’igice (15h30), ariko abaturage ntibigeze bicwa n’irungu kubera ko icyo kunywa cyari cyose, kandi n’izuba rikaba ryakaga bidasanzwe.

 

Rwanda | Karongi Primus

Ifoto: Kuri bamwe Primus Guma Guma Super Star Season 2, wari umwanya wo kwinywera


kabyeri,  abantu bayiguraga ku bwinshi kubera ko ibiciro byari hasi cyane

 

 

 

 

 

Rwanda | Karongi Primus

Ifoto: Hari abari bamaze guhaga akabyeri ibirori bitaranatangira

Nyuma ya Karongi, kwiyamamaza kw’abahanzi mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star Season 2 byakomereje mu Karere ka Muhanga.


 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers