Rwanda : Dore uko amarushanwa ya Talent Detection 2012 azagenda

Dore uko amarushanwa ya Talent Detection 2012 azagenda

amakuru dukesha Gaston Rurangwa uzwi ku izina rya Skizzy akaba ari nawe uhagarariye igikorwa cya Talent Detection, mu magambo ye yagize ati: “Muri uyu mwaka wa 2012 twateganije ibyiciro 2 aribyo ABAHUNGU n’ ABAKOBWA. Twateganije abahungu ukwabo n’abakobwa ukwabo, ibi bikaba biri mu rwego rwo kuzamura abakobwa ku bwinshi kuko inshuro 2 zose irushanwa rya Talent Detection  rimaze kuba, hagaragaye ikibazo cyo kubura kw’abakobwa, nabiyandikishije ku munota wa nyuma ukababura wabahamagara ubabaza impamvu bataje, akagusubiza ko yatinye atari gushobora kurushanwa n’abahungu kuko bari guhita bamurusha, ubundi ugasanga n’iminsi yo kwiyandikisha abakobwa bahagera babona abahungu bagahita bitinya, kuri ino nshuro abakobwa bazarushanwa ukwabo n’abahungu barushanwe ukwabo. No kwiyandikisha bizaba bitandukanye mu kwishyura kuko abahungu bazishyura 3000frw naho abakobwa bishyure 2000frw”.

Skizzy yakomeje atangaza ko injyana (Styles) zizarushanwamo harimo: HIP HOP, R&B ndetse na Gakondo (Traditional). Yakomeje adusobanurira ko muri HIP HOP dj azajya aha urushanwa injyana (instrumental or beat) ashatse ubundi nawe agaragaze ubuhanga bwe mu kumanura imirongo. Muri R&B, urushanwa azajya agaragaza ubuhanga mu ijwi rye gusa, aha ushaka gukoresha igikoresho cya muzika nka guitar nawe yemerewe kugikoresha.

Mu njyana Gakondo (TRADITIONAL) urushanwa akaba anemererwa kuba yakoresha igikoresho icyaricyo cyose cya gakondo mu kuba yaryoshya ukuririmba kwe. Yongeyeho ko Harushanwa umuntu umwe ku giti cye, hatazarushanwa amatsinda (group), orchestra, itorero cyangwa se korali (chorale). Yaba abahungu cyangwa se abakobwa, bose bazarushanwa muri izo njyana uko ari 3 arizo Hip Hop, R&B na Gakondo. Agashya kari muri aya marushanwa ni uko: Kubarushanyijwe bagatsindwa nabo bemerewe kuba bagaruka bakarushanywa; Nta muhanzi (usanzwe aririmba) wemerewe kujya mu irushanwa; Uko waba umeze kose wemerewe kujya mu irishanwa; Hakaba hakewe ubuhanga mu ijwi, imiririmbire nuko witwara mu irushanwa. Si ubwiza, imyenda, uburebure n’ibindi, sibyo bikenewe. Ibi yabidutangarije tariki 16.7.2012.

SITE ZIZAKORERWAHO AMARUSHANWA

Site ya Huye:

Kwiyandikisha ni uguhera tariki 23 kugera kuri 27.7.2012, kwiyandikisha bikabera ahazwi ku izina rya “Theatre de Verdure” guhera sa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (14h-18h). Kwiyandikisha kubahungu ni amafaranga y’u Rwanda 3000 naho kubakobwa ni  2000, ibi ngo bikaba ari mu rwego rwo gushishikariza abakobwa kwitabira aya marushanwa ari benshi. Amajonjora azaba ku itariki ya 30/072012 kugeza ku ya 03/08/2012 kuri Theatre de Verdure guhera saa munani (14h).

Site ya Kigali :

Kwiyandikisha ni tariki 30/07/2012 kugeza 05/08/2012, Aho kwiyandikishiriza ni kuri Maison Des Jeunes Kimisagara guhera ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h) kugeza saa kumi n’ebyiri (18h) amafranga ni 3000 kubahungu na 2000 kubakobwa. Amajonjora azaba guhera tariki 06/08/2012 kugeza tariki ya 10/08/2012 kuri Maison Des Jeunes Kimisagara guhera saa munani z’amanywa (14h).

Kuri Site ya Musanze :

Kwiyandikisha ni uguhera tariki 13/08/2012 kugeza tariki ya 17/08/2012 bakiyandikishiriza ku karere ka Musanze guhera saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (14h-18h) ku mafranga 3000 kubahungu na 2000 kubakobwa. Amajonjora azaba guhera tariki ya 20/08/2012 kugeza ku ya 24/08/2012 Kuri Salle y’Akarere ka Musanze guhera ku isaha ya sa munani (14h).

Bamwe mu bagize amahirwe yo gutsinda talent detection zabanje (2010, 2011) : abatsinze muri Hip Hop mu mwaka wa 2010 ni NIYONKURU Regis, TWAGIRAMUKIZA Jean, KAREMANGINGO Marc. Abatsinze muri R&B (2010 winners in R&B) ni ISINGIZWE Olivier Juvens, NIYONDORA Vedaste, UWINEZA Josiane.

Abatsinze muri 2011 muri Hip Hop ni (2011 winners in Hip hop) ni NDAYISABA Olivier, BIZIMANA Olivier, NIYORUFATIRO Silveur aba R&B (2011 winners in R&B) ni BIZIMANA Olivier, MUVUNYI Aime.

Share Button

Tags: , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers