Rwanda : Dore uko gutora Nyampinga w’u Rwanda 2012 bizagenda

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais mu nama yagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo kubasobanurira ibyerekeranye n’amatora ya Nyampinga Rwanda 2012, amatora azagaragaza Nyampinga w’u Rwanda afite gahunda agomba gukurikiza kandi Nyampinga nawe afite ibyo agomba kuba yujuje kugira ngo atorwe.

Mu ijambo rye, Minisitiri Mitali Protais yatangaje ko Nyampinga atari ukuba mwiza cyane kurusha bagenzi be gusa ahubwo ko agomba no kuba umuntu usobanutse mumutwe, azi gahunda za Leta kuburyo yaserukira igihugu cyacu cy’u Rwanda aho bibaye ngombwa hose.

Yagize ati: “Ibijyanye no gutora Nyampinga ntibigarukira kuri Nyampinga gusa bireba igihugu muri rusange, gutoranya nyampinga agaragara nk’umukobwa wagaragaweho uburanga buhebuje muri bagenzi be ariko agomba no kuba asobanutse mumutwe, asobanukiwe na gahunda z’igihugu,…ibyo byose bigashimangirwa no kurangwa n’imyitwarire myiza, agomba kuba arangwa n’indangagaciro z’umunyarwanda,…”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa ari igikorwa gikomeye cyane mu mitegurire yacyo bityo akaba ariyo mpamvu ari igikorwa gisaba kwitondera bityo kugitegura bakaba bakenera inkunga y’abandi. Aha yaboneyeho no gusobanura ko impamvu iki gikorwa kimaze igihe kitaba atari uko batari baracyambuye agaciro dore ko Miss Bahati Grace uheruka kwambikwa ikamba mu mwaka wa 2009 yari atarabona umusimbura, ahubwo ko ari uko ari igikorwa gisaba imyiteguro ihambaye bityo bari bakitegura.

Minisitiri yagize ati: “ Nagirango mwari mubitegereje, mwari mumaze igihe mubitubaza, ndagira ngo mbanze mbisegureho ntabwo ari ukuryirengagiza ahubwo hari hagishakishwa ubushobozi kugirango bigende neza.”

Nk’uko Minisitiri Mitali Protais yakomeje abivuga, abateye inkunga iki gikorwa harimo RDB, Bralirwa, BRD, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, NAEB, National Youth Council, Itorero Mashirika Performance Arts ari naryo rizaba rishinzwe gutegura by’umwihariko iki gikorwa, n’abandi banyuranye bariteye inkunga.

Amarushanwa azahera mu Ntara zitandukanye maze bazagere I Kigali ari naho hazabera finali.

Dore uko gahunda iteye:

  • 1. Huye mu Ntara y’Amajyepfo ni Tariki ya 14 Nyakanga 2012 (aha iki gikorwa cyararangiye)
  • 2. Rubavu mu Ntara y’I Burengerazuba ni Tariki ya 21 Nyakanga 2012
  • 3. Rwamagana mu Ntara y’I Burasirazuba ni Tariki ya 28 Nyakanga 2012
  • 4. Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ni Tariki ya 04 Kanama 2012
  • 5. Kigali mu Mujyi wa Kigali ni kuwa 12 Kanama 2012
  • 6. Final I Kigali ni Tariki 1 Nzeri 2012

Dore ibisabwa kugira ngo umukobwa yiyamamaze:

  • 1. Kuba ari umunyarwandakazi
  • 2. Kuba afite hagari y’imyaka 18 na 24
  • 3. Kuba ari ingaragu, atarashatse cyangwa atarabyaye kandi adatwite.
  • 4. Kuba afite amashuri atandatu yisumbuye
  • 5. Kuba azi ikinyarwanda n’urundi rurimi mpuzamahanga nibura rumwe ; icyongereza cyangwa igifaransa.
  • 6. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire, kuba ntacyo ubutabera bumukurikiranyeho.
  • 7. Kuba yiyemeza ko nyuma yo gutorwa yamara amezi 12 ari mu Rwanda, ari ho atuye, kuburyo agaragara mu bikorwa bitandukanye yakenerwamo, n’iyo yaba ajya mu ngendo ariko atuye mu Rwanda.

Uwaba yifuza kumenyaho byinshi ndetse no kwiyamamaza yasura urubuga rwa Miss Rwanda 2012 arirwo www.missrwanda2012.com

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers