Rwanda : Goreth na Rachel bateguye igitaramo cyo gufasha imfubyi.

Goreth na Rachel bateguyeAbahanzi basanzwe bamenyerewe mundirimbo zihimbaza Imana (Gospel) Goreth na Rachel bateguye igitaramo cyo gufasha abana b’imfubyi.

 

Iki gitaramo kizaba kuri itariki 29.7.2012 ku rusengero rwa Bethesaida Holy Church kuva saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

 

Aba bahanzi ngo bateguye iki gitaramo kubera uburyo babona abana b’imfubyi bababaye, batagira ubuzima bwiza haba mubiruhuko iyo bavuye kwishuri haba ndetse no gusubira ku ishuri kuko baba bafite byinshi bakeneye ariko ntibabibone nk’ibikoresho by’ishuri, imyambaro, amafranga y’ishuri n’ibindi.

 

Nk’uko biteganyijwe muri iki gitaramo, kwinjira bizaba ari ubuntu hanyuma habeho gukusanya inkunga (Fundrising) mu rwego rwo kugira ngo haboneke amafaranga yo gufasha abana b’imfubyi nk’uko ari nayo mpamvu nyamukuru y’iki gitaramo.

 

Bamwe mubahanzi basanzwe baririmba injyana ya Gospel bazaza kwifatanya na Rachel na Goreth muri iki gitaramo, harimo Uncle Sam, Mama Zoulou, Abavandimwe Group, Folo, Beaneser Dancing hamwe na Yves Rwibutso.

 

Nk’uko bisanzwe bigenda no mu bindi bitaramo byo guhimbaza Imana, hagomba n’umwanya w’ijambo ry’Imana uyu mwanya ukaba warahariwe Mama Pasiteri Rugamba akaba kandi ari nawe uzafasha mugukusanya amafranga yo gufasha abo bana b’imfubyi.

 

Ni byiza kugira umutima utabara, abazashobora kuboneka bazajye kwifatanya n’aba bahanzi gufasha aba bana kuko hakenewe inkunga ya buri wese.

 

 

 

 

 

Share Button

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers