Rwanda : Ibitaramo n’amarushanwa yo kurya muri iyi weekend

Ibitaramo n’amarushanwaKuri uyu wa 13.7.2012 kuri Sky Hotel no kuri Ambiance Club tariki 14.7.2012 ndetse no ku cyumweru tariki 15.7.2012 kuri Top Chef Nyabugogo, abahanzi nka Mako Nikoshwa, Naason, Samusure,Tete Roca, Tuyisenge n’abandi, bazataramirayo abakunzi babo bakazaba bari hamwe n’umugabo witwa Temarigwe uzwiho kwegukana amarushanwa yo kurya cyane.

Amakuru twatangarijwe na Mister One ari nawe utegura ibi bitaramo bya Celeb Magazine, yagize ati: “ku itariki ya 13/07/2012 bizaba ari ibicika kuri Sky hotel kuko hazabera amarushanwa yo kurya aho TEMARIGWE azahangana n’abandi baryi bagera kuri 5, hazaba hari n’abakinnyi b’aba KOROBASI ndetse n’umu comedie akaba n’umukinnyi wama filime ariwe SAMUSURE  bazaba baherekejwe n’abahanzi nka: NAASON,MAKONIKOSHWA,TETE ROCK,TUYISENE wakunzwe mu ndirimbo ya TORA KAGAME”.

Nk’uko bimaze kumenyerwa mubitaramo bategura, aba bose nyuma yo gutaramira abakunzi babo kuri SKY HOTEL, bucyeye bwaho u tariki ya 14/07/12 bazakomereza I Remera kuri AMBIANCE CLUB imbere gato ya ALpha Palace ahahoze ari kuri Chaku, naho ku itariki ya 15/07/12 bagaruke Nyabugogo kuri Top Chef kwa Manu Plaza) .

Nk’uko bisanzwe kandi Ikimansuro ngo ntikizahabura aho hose. Ibi bitaramo bizatangira saa  moya z’umugoroba ( 7:00 pm) kwinjira n’amafaranga (1000frw)ibi bitaramo byose bitegurwa na: CELEB’S LTD kubufatanye na FANTASTIC RESTAURANT ,SKY HOTEL ,INYARWANDA.COM,IGIHE.COM,BRIDGE RECORDS,TOP CHEF RESAURANT na AMBIANCE CLUB.

 

 

 

 

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers