Rwanda | Korali Elayono izamurika alubumu yayo ku itariki ya 1.7.2012

Korali Elayono izamurika alubumu yayo ku itariki ya 1.7.2012

Nyuma y’igihe kinini bitegura, ku itariki ya 1.7.2012,  Korali Elayono iramurika alubumu yabo ya mbere bise ‘‘Imana irinda ijambo ryayo’’ guhera saa saba z’amanywa.

 

Iyi korari ibarizwa mu mudugudu wa ADEPR Kimicanga, Paruwasi ya Kimihurura mu mujyi wa Kigali, imaze imyaka irenga12 itangiye nibwo bwa mbere igiye kumurika alubumu yayo y’amajwi. Iyi korali yatangiye mu mwaka wa 2000 ari iy’ababyeyi, yatangiranye abantu 13 ariko kuva muri 2005 batangiye no kwakira urubyiruko muri korali.

Kuri ubu korali Elayoni igizwe n’abaririmbyi 65 barimo ababyeyi n’urubyiruko. Iyi korali kandi si ukuririmba gusa kuko n’ibindi bikorwa bijyanye n’ivugabutumwa irabikora.

Iyi korali igiye kumurika alubumu yayo igizwe n’indirimbo 10, izaba iri kumwe muri iki gitaramo n’abahanzi nka  Simon Kabera, itsinda ‘‘Ipfundo ry’amahoro’’. Hazaba kandi hari n’umuvugabutumwa witwa Bernard.

Share Button

Tags: , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers