Rwanda : Kuba Kamonyi itahagarariwe mu marushanwa ya Nyampinga w’Amajyepfo ni uko yabimeshejwe itinze

Mu  guhatanira kuzahagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2012, yabaye tari 14/7/2012, nta mukandida uturuka mu karere ka Kamonyi wigeze uhagaragara.

Mu kiganiro n’ umukozi ushinzwe Urubyiruko Siporo n’umuco muri Kamonyi, Kayiganwa Albert, yatangaje ko iyo gahunda bayimenyeshejwe bakererewe bakabura umwanya wo gukoresha amarushanwa ngo babonemo uzabaserukira.

Kayiganwa avuga ko abari bashinzwe gutegura ayo marushanwa mu Ntara y’amajyepfo, babibamenyesheje hasigaye umunsi umwe ngo amarushanwa ku rwego rw’Intara akorwe.

Ubwo rero ngo basanze nta mwanya bafite wo gukoresha amarushanwa ku rwego rw’akarere hakurikijwe amabwiriza abigenga, niko gusaba ko babyimurira undi munsi ariko babwirwa ko bidashoboka, bahitamo kubyihorera.

Kuba baracikanywe n’icyo gikorwa ariko ntibyabaciye intege, ahubwo ngo biteguye kuzikoreshereza amarushanwa ku rwego rw’akarere mu mpera z’uyu mwaka wa 2012. “Twebwe ubwacu tuzikoreshereza amarushanwa, dukurikije amabwiriza asabwa ku rwego rw’igihugu , tuvuge ngo dufite misi uhiga abandi mu karere”, uko niko Kayiganywa abivuga.

Akomeza avuga ayo marushanwa ya  Nyampinga afasha abakobwa guteza imbere umuco, ubuhanga no guharanira kuba indashyikirwa muri byose.

Akarere ka Kamonyi siko kacikanywe konyine, kuko mu turere 8 tugize intara y’amajyepfo, uturere twa Huye, Nyanza, Ruhango na Muhanga aritwo twonyine  twahagarariwe.

  

 

 

 

 

 

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers