Rwanda : Mani Martin arateganya kumurika alubumu ze 2 mukwezi kwa cyenda uyu mwaka

Mani Martin arateganya kumurikaUmuhanzi Mani Martin umaze iminsi yigaragaza cyane  mukuririmba injyana y’umwimerere (Live) nk’uko byagiye bigaragara mubitaramo bitandukanye yagiye atumirwamo, Ubu arateganya kumurika alubumu ze 2 mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2012.

Izo alubumu ze ebyiri ni “Intero y’amahoro” hamwe na ‘‘My Destiny’’. Intero y’amahoro izaba iriho indirimbo 10 naho My Destiny yo ikazaba iriho indirimbo 8 nk’uko Mani Martin we ubwe yabidutangarije mukiganiro twagiranye tariki 24.7.2012.

Uku Kumurika alubumu 2 icyarimwe kwa Mani Martin bizabera muri Selena Hotel ku itariki ya 22.9.2012, ariko ibindi bijyanye n’imurikwa ry’izi alubumu bikaba akiri kubikoraho bikaba bitaratungana kuburyo yabitangaza.

Uyu muhanzi umaze igihe kitari gito ashaka umujyanama (Manager) dore ko kuva yatangira kuririmba atari yagira umujyanama, yadutangarije ko kugeza ubu atari yamubona ariko ko yabaye ahagaritse kumushaka. Yagize ati: “Kugeza ubu sindabona umujyanama ariko nabaye mbihagaritse ibyo kumushaka kuko ndashaka kugira ngo mbanze nkore kubya alubumu zanjye urumva ko aribyo biri kumfata umwanya munini cyane kuburyo ibyo bindi nzabikomeza nyuma.”

Twagize amatsiko yo kumenya niba kugeza ubu ntabazaga babimusaba kugira ngo abe agejeje iki igihe ataramubona maze mumagambo ye adusubiza agira ati: “No baraje benshi ariko nyine hari abagiye bamproposa ariko nkasanga hari conditions bafite ntashobora cyangwa se nanjye mfite batashobora.”

Mani Martin azwi cyane mundirimbo nka Intero y’amahoro, Amazi Magari, Urukumbuzi n’izindi nyinshi.

 

 

 

 

 

Share Button

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers