Rwanda | Nyamasheke: Habaye igitaramo cyo kwakira urubyiruko ruvuye ku mashuri

Nyamasheke

Ku bufatanye n’akarere, ikigo cy’urubyiruko n’urubyiruko muri rusange, ku mugoroba wo ku itariki ya 29/07/2012, ku kigo cy’urubyiruko gikorera mu karere ka Nyamasheke (NYFC) habereye igitaramo cy’abahanzi batandukanye bo muri aka karere mu rwego rwo kwakira abanyeshuri bavuye ku bigo byabo baje mu biruhuko.

Nk’uko byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko Ndanga Janvier, ngo iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwakira abanyeshuri no kubaha ubutumwa bw’uko bagomba kwitwara mu biruhuko mu rwego rwo kwirinda Sida, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ibiyobyabwenge.

Muri iki gitaramo, Ndanga yagize ati: “Abanyeshuri iyo bari ku ishuri baba barinzwe ariko kuba baje mu biruhuko si ukuvuga ko baciye ikiziriko ngo bishore mu busambanyi, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi”.

Uru rubyiruko rwasabwe kwitwara neza mu biruhuko rugakorera ababyeyi kandi rukanagira umwanya wo gusubira mu masomo.

Gahunda y’ibiruhuko ngo igomba gutegurwa neza kandi kare kugira ngo izabashe kugirira abanyeshuri akamaro, batibagiwe no kwirinda ibyakwangiza ubuzima bwabo.

Umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo, Nyirahabimana Noella, yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, Sida ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yasabye kandi urubyiruko muri rusange kwitabira kwiga imyuga dore ko muri aka karere hagiye kubakwa ishuri ry’imyuga ndetse n’agakinjiro kazahuriza hamwe abanyamyuga ngo bamenyekanishe ibyo bakora bityo n’abakeneye serivisi z’abanyamyuga babashe kuzibona hafi.

Urubyiruko rwahawe amasomo atandukanye binyuze mu makinamico, indirimbo, n’ibiganiro byose bigamije guhindura imyifatire ngo rubashe gucunga neza ubuzima bwarwo rushishoza kuko ejo hazaza ari aharwo.

 

 

 

Share Button

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers