Rwanda: Umuhanzikazi Paccy na bagenzi be barataramira Nyabugogo no kuri Sky Hotel muri iyi weekend

Umuhanzikazi

Umuhanzikazi Paccy hamwe na bagenzi be Tete Roca, Fearess, Rwoga na Jack B barataramira abakunzi babo kumunsi tariki ya 20.7.2012 Nyabugogo kwa Mutangana no kuri Sky Hotel tariki 21.7.2012.

Amakuru dukesha Phil Peter umwe mubagize Talent Group ari nayo ikora Talent Magazine itegura ibi bitaramo, yadutangarije ko Iki gitaramo cyateguwe na Talent Magazine mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda. Yongeyeho ati : ‘‘Nyuma yo kubona  ibitaramo bya buri wa gatanu nyabugogo muri Resident Hotel na buri wa gatandatu muri SKY HOTEL turimo gushyiramo imbaraga kurushaho kugirango abazajya babizamo bazajye barushaho kuryoherwa kurusha uko bisanzwe.’’

Noneho kandi ngo bongeyemo injyana ya gakondo doreko mubazatarama harimo umuhanzi Rwoga ucuranga inanga gakondo. Ikindi kandi ngo hazaba hari n’igisope benshi bazi kundirimbo za cyera. Aha kandi hazaba hari na Sophie Nzayisenga uzwi cyane munjyana Gakondo kuva akiri umwana muto ubwo yaririmbanaga na se umubyara.

Phil Peter mu kudutangariza isaha n’igiciro, yatubwiye ko ari ibisanzwe ko ntacyahindutse, Kwinjira ni amafranga y’u Rwanda 1000 naho gutangira akaba ari saa moya za nijoro nk’uko bisanzwe.


 

 

Share Button

Tags: , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers