Rwanda : Ku rubuga rwa facebook hakomeje kugaragara amafoto asebya abahanzi

 rubuga

Ku rubuga rwa facebook hakomeje kugaragara amafoto asebya abahanzi nyarwanda aho usanga abantu biyise amazina atatuma bapfa kumenyekana bakora amafoto asebya abahanzi bakayashyira ahagaragara.

Iyo aya mafoto ageze kurubuga rwa facebook usanga abantu benshi babifata nk’ibintu bisekeje cyangwa se by’imikino mugihe rwose ba nyiri ugukorerwa ibyo bo bibababaza.

N’ubwo bibabaza ba nyiri uguharabikwa hakoresheje amafoto, ba nyiri ukubikora bo usanga biba bisa nk’aho ari ntacyo bibabwiye.

Ese ni izihe mpamvu bakunze gukoresha aya mafoto?

Benshi bemeza ko ibi ari ntacyo bitwaye ndetse bakagerekaho kuvuga ko ibi bikorerwa abantu benshi baba baramaze kuba ibyamamare haba muri politiki mubuhanzi, mumikino ndetse n’ahandi.

Bamwe banongeraho kandi ko ibi bitaba mu Rwanda gusa bityo bakaba bumva bitari bikwiriye gutera abantu kubabara.

Abandi nabo babonako akenshi ba nyiri ugukoresha aya mafoto baba bashaka kumenyekana kurubuga rwa facebook dore ko benshi barujyaho bafite impamvu zitandukanye.

Ese uyu ni umuco ukwiye gushyigikirwa?

Kimwe n’ibindi bikorwa byose bisebanya, gukoresha amafoto y’abandi cyangwa se gukoresha abantu kumafoto asebanya byari bikwiye gufatwa nk’ibindi bikorwa byambura abantu agaciro.

N’ubwo byaba ari ibintu bikorwa ku isi yose, ntibyari bikwiriye gufatwa nk’ibintu byiza dore ko bibangamira ba nyiri ukubikorerwa.

 

 

Share Button

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers