Rwanda : Zimwe mu mpamvu zituma ibitaramo byo kumurika alubumu z’abahanzi nyarwanda bitakitabirwa nka mbere

Zimwe mu mpamvu zituma ibitaramo byo kumurika alubumu z’abahanzi nyarwanda bitakitabirwa nka mbere

Mugihe gishize, ibitaramo byo kumurika alubumu z’abahanzi byaritabirwaga cyane kuburyo ndetse wasangaga aho unyuze hose ari ntakindi kivugwa.

Uko iminsi igenda ihita usanga ibintu bigenda bihindura isura aho usanga ibitaramo nk’ibi bisigaye byitabirwa n’umubare muke w’abantu. Ibi bikaba bica cyane intege abahanzi nyarwanda. Ese byaba biterwa n’iki?

Bimwe mubyemezwa n’abakurikiranira hafi umuziki harimo ko ibitaramo bitangira bitinze. Kuba ibitaramo bitangira bitinze, ngo ni imwe mu mbogamizi zituma ibitaramo byo kumurika alubumu z’abahanzi nyarwanda bitakitabirwa cyane.

Hari uwagize ati: “Batangaza ko igitaramo gitangira saa kumi n’imwe mukahagera bo bakiyizira saa yine. Iyo urushye rero ugataha ubutaha ntiwagaruka.”

Ikindi ngo ni ukuba abahanzi bose bakora ibintu bimwe nta gishya gikunze kugaragara mukumurika alubumu y’umuhanzi.

Tete Roca, umuhanzikazi nyarwanda, yagize ati: “Ni uko bihora ari bimwe nta creativity nyiri launch ashyiramo. Ni abahanzi bamwe bagaruka, bakora performance kimwe rero iyo urebye imwe bihagije kumenya uko izindi zimeze.”

Kuri Tete Roca ngo iyo urebye igitaramo kimwe bihagije kumenya uko ibindi bizagenda. Ibi abahanzi babigiramo uruhare runini ariko ntawabura no kuvuga ko ababafasha kubitegura nabo babigiramo uruhare runini kuko batabagira inama y’uko bagomba gukora kugira ngo babone abafana benshi.

Undi nawe yavuze ko impamvu abona bititabirwa ari uko usanga abahanzi bashyira kumugaragaro indirimbo zisanzwe zizwi. Yagize ati: “Ba launchinga izo tuzi twarazirambiwe.”

Ibi kandi bishimangirwa na Nelly Asanase, umujyanama wa The Ben. Nelly yagize ati: “ hahahahha, Kuko album baba barayumvise bakayihaga bakanayigaruza mbere y’uko isohoka,…”

Yakomeje agira ati: “…gusohora indirimbo zigize album yose mbere yuko uyisohora biha abantu kuzumva ntihabe hari curiosity kubyo ubabikiye, ikindi, abahanzi ni bamwe igihe cyose muri launch zose, kuburyo biba nkaho uzi indirimbo stage ihabera n’abaharirimbira, harabura innovation muri rwandan music”. Ibi kandi bivugwa n’abantu batandukanye.

Hari ndetse n’abemeza ko kuba baririmbira kuri CD (Play Back) nabyo biri mubituma ibitaramo byo kumurika alubumu bititabirwa. Bemeza ko byakabaye byiza abahanzi nyarwanda bamenye kuririmba umuziki w’umwimerere byaba byiza kurushaho bakanamenya gucuranga.

Umuhanzi Kana, umwe mubasore bagize itsinda rya ‘‘Trezzor’’,  itsinda riririmba umuziki w’umwimerere (Live) yagize ati : ‘‘usanga igitera ibyo byose ari uko abahanzi nyarwanda baba bashaka kubanza kuba abastars mbere yo kuba abaririmbyi. Nibabanze bige umuziki bityo bashobore guha abantu ibibashimisha kandi bifite ireme.’’

Impamvu ni nyinshi kandi zinyuranye zituma ibitaramo by’abahanzi nyarwanda bitakitabirwa cyane. Ese wowe usanga impamvu ari izihe?

 

 

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers