“Oya nta muhanzi wo hanze nzazana kubera naje kubona ko abanyarwanda dufite uburyo twihagije…”

Rwanda : Oya nta muhanzi wo hanzeUmuhanzi danny Vumbi witegura gushyira ahagaragara alubumu ye ya mbere “Umudendezo” kuri uyu wa gatanu tariki 30.11.2012 asanga abahanzi nyarwanda bihagije kuburyo yasanze atari ngombwa cyane gutumira umuhanzi wo hanze y’u Rwanda mugitaramo cye.

Ubwo twamubazaga umuhanzi wo hanze azazana dore ko bikunze gukorwa n’abahanzi benshi ba hano mu Rwanda mubitaramo byo kumurika alubumu zabo, Danny yagize ati: “Oya nta muhanzi wo hanze nzazana kubera ko naje kubona ko abanyarwanda dufite uburyo twihagije kubijyanye nyine n’ibitaramo bya hano mu Rwanda, nzakorana n’abahanzi batandukanye barimo King James, The Brothers, Riderman, Bruce Melody n’abandi.”

Yakomeje atubwira kandi ko yishimiye uburyo ki abafana be bakiriye indirimbo ye nshya “Wabigenza ute?” aheruka gukorera amashusho. Iyi ndirimbo yakunzwe cyane yakozwe na Pastor P naho amashusho afatwa na Fayzo.

Igitaramo cyo kumurika alubumu “Umudendezo” ya Danny Vumbi kizaba tariki 30.11.2012 kikazabera kuri Sport View guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe kugeza saa yine z’ijoro aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000 mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 2000 ahandi.

Alubumu “Umudendezo” igizwe n’indirimbo 13. Zimwe murizo ni Mpa umwana, Mbwiza ukuri, Ni byiza, Umukunzi, Ibanga, Burundu yakoranye na The Ben, Ibimenyetso n’izindi.

 

Share Button

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers