Rwanda : Abahanzi nyarwanda bakomeje kwitabira gukora umuziki w’umwimerere

Muri iyi minsi umuziki w’umwimerere umaze kwigarurira imitima ya benshi ibi bikaba bigaragazwa nuko usanga henshi mubitaramo by’abahanzi batawukoze bititabirwa nyamara baba bawukoze bikitabirwa cyane.

Ibi kandi bimaze kugaragara cyane kuko usanga abahanzi bamurika alubumu zabo batsindagira ikintu cyo kuvuga ko igitaramo cyabo kizaba ari Live (umwimerere) ijana ku ijana.

N’ubwo hari aho bitaragera cyane mugutera intambwe dore ko henshi hirya no hino mutubari bagitegura ibitaramo bya playback, nyamara aho bakunze gutegura ibitaramo by’umwimerere usanga haba huzuye abantu ndetse benshi banahagaze n’iyo byaba ari indirimbo z’inyamahanga cyangwa se iza cyera (igisope) ziri kuririmbwa.

Ibi byagombye guha abasanzwe bategura ibitaramo gutekereza kuburyo bwiza bwo gushimisha  abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Ibi kandi byagombye guha n’abahanzi b’abanyarwanda by’umwihariko isomo bityo bagafata umwanya wo gutekereza kubyo bakora mu rwego rwo kugira ngo barusheho kwigarurira imitima ya benshi no kudatakaza abafana babo kubera kutamenya icyo kubaha kibanogeye.


 

 

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers