Rwanda | Huye: Abanyehuye bishimiye orchestre Impala

Abanyehuye bishimiye orchestre Impala

Orchestre Impala yaje gucuranga i Huye isa n’ibatunguye, kuko yari imaze iminsi itatu yonyine itanze amatangazo, nyamara ntibyabujije abantu hafi 300 kwitabira kuza kubareba. Ibi Abanyehuye babitewe n’uko ngo bari bakumbuye kureba abacuranga banaririmba (live).

N’ubwo hari abantu bakuze bari baje kwiyibutsa Impala bajyaga bajya kureba bakiri batoya, n’abakiri batoya bari baje. Cyamatare Laurent ni umusore ukiri muto. Na we yari yaje kwihera amaso iyi orchestre. Ari no mu bantu bashobora kuba batarigeze bicara igihe Impala zari zirimo gucuranga. Yarabyinnye karahava.

Yagize ati “kuba baje bakaba bazanye n’imyenda y’Impala za kera byadushimishije cyane. Dufite n’icyizere ko bagiye gushaka indirimbo zindi nshyashya, ku buryo Impala zizabaho ubuzima buhoraho. Abantu b’ubu bakunda ibintu bigezweho bya play back (kuririmba bifashishije izo bakoreye muri sitidiyo), ariko nk’abantu tuzi umuziki, dukunda uw’umwimerere nk’uw’Impala”.

Cyamatare rero ngo yiyemeje gufana Impala, akaba abihamagarira n’abandi bantu. Yagize ati “icyo nabwira abantu ni ugufana Impala, aho zijya hose tukazikurikira, i Bugande tukajyayo. Turazishyigikiye mu yandi magambo”.

Ibyuma byarapfuye barategereza

Impala zigitangira gucuranga mu mugi wa Butare, ibyuma bimwe byarahiye bajya gushaka ibindi ku buryo hashize igihe kirenga isaha bakibikora. Igitangaje, ni uko ngo nta muntu mu bari bahari wateye amahane cyangwa ngo yivumbure. Ngo bicaye bitonze nk’abategereje ko padiri aza gusoma misa.

Umwe mu bavugaga ibyari byabaye ku ntangiriro ati “iki ni ikimenyetso ko Abanyarwanda bari bakumbuye Impala.”

Ese Impala zizakomeza gususurutsa Abanyarwanda?

Sebigeri Paul uzwi ku izina rya Mimi La Rose, umwe mu bari mu Mpala kera ukiriho, avuga ko Impala zizakomeza gususurutsa Abanyarwanda. N’ubwo we atizeye kuzazimaramo igihe kuko ashaje, afite imyaka 58, azafasha abakiri bato gutuma iyi orchestre itongera kuzima nk’uko byari byagenze nyuma y’uko abenshi mu bari bayigize bapfuye mu gihe cya jenoside.

Yagize ati « ku giti cyanjye hari indirimbo namaze guhimba. Abatari basanzwe mu Mpara bari kwitoza uko bahimba bahereye ku njyana yazo. Nta gushidikanya ko mu minsi iri imbere tuzageza ku badukunda indirimbo nshyashya ».

Kuri ubu, orchestre Impala n’Imparage igizwe n’abantu 20 harimo abacuranzi, abaririmbyi, ababyinnyi n’abatekinisiye. Abahoze mu Mpala za kera bagihari ni 2 gusa ari bo Sebigeri Paul uzwi ku izina rya Mimi La Rose na Ngenzi Fidele uzwi ku izina rya Fidele Jakari. Naho mu bashyashya harimo Munyanshoza Dieudonnée.

 

  

 

Share Button

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers