Rwanda : Kuri iki cyumweru harasozwa iserukiramuco rya Sinema za Gikristu

Kuri iki cyumweru harasozwa iserukiramuco rya Sinema za Gikristu

Ku cyumweru tariki 11.11.2012 muri Serena Hotel I Kigali hasorejwe Iserukiramuco rya Sinema za Gikristu ryaberaga mu Rwanda.

Muri filime nyinshi zari zitabiriye iri serukiramuco, filime zigera kuri 15 zivuye hirya no hino mu Rwanda no mu bihugu duturanye nka Congo n’Uburundi nizo zabashije gufatwa nk’izari zujuje ibyangombwa byasabwaga.

Muri izo filime, amajonjora ya mbere yatoranyije filime zigera kumunani arizo filime ebyiri zavuye mu gihugu cya Congo arizo ‘‘Verité éclatante’’ na ‘‘C’est pas l’idéale’’ hakabamo filime eshatu zavuye mugihugu cy’Uburundi arizo ‘‘Izobikora’’, ‘‘Ubugaragwa’’ na ‘‘Zimuruka’’.

Mu Rwanda ho havuye filime ebyiri zo mubwoko bwa filime ngufi (Short Movie) arizo ‘‘Holy Bible’’ na ‘‘Please’’ hakaba kandi na filime ‘‘Ikigeragezo cy’Ubuzima’’.

Nyuma yo gusuzuma izo filime zose byakozwe n’akanama nkemurampaka, filime esheshatu nizo zatoranyijwe guhatanira kuzegukana ibihembo kumunsi wo gusoza iri serukiramuco.

Muri izo filime, inyarwanda zose zaratoranyijwe, hatoranywamo na filime zose zaturutse mugihugu cya congo uko ari ebyiri, hamwe na filime Ubugararwa.

Igitaramo cyo ku cyumweru cyatangiye ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba naho kwinjira bikaba byari amafranga y’u Rwanda 10000 mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 5000 ahasigaye.

Mu gihe abantu binhiraga harimo kwerekanwa filime yitwa ‘‘The Power of the message’’ ikaba yo itari mu irushanwa.

Bimwe mu bihembo bizatangwa (Awards) ni Best Actor (Actress) bivuga umukinnyi ukina neza cyane kurusha abandi, Best Movie (filime nziza kurusha izindi), Best Story (inkuru nziza kurusha izindi) na Best Short Film (filime nziza kurusha indi muri filime nto).

Hazatangwa kandi na Best Achiever (umuntu wagize uruhare runini mukuzamura sinema). Hazabaho igikorwa cya ‘Red Carpet’ (itapi itukura) izatambukaho abantu banyuranye bagize uruhare muri sinema ndetse n’abakora amafilime (film makers) banyuranye.

Abahanzi bazasusurutsa abantu muri iki gikorwa harimo Dudu uzaba avuye I Burundi, Aline Gahongayire, Gaby, Beauty for Ashes n’abandi.

 

 

 

Share Button

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers