Rwanda : Paf K yashyize hanze indirimbo nshya yise “Wowe gusa”

Paf K yashyize hanze indirimbo nshya yise “Wowe gusa”

Kajugiro Parfait ni umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa kumugabane w,I Burayi mugihugu cy’Ubutaliyani akaba azwi ku izina ry’ubuhanzi rya Paf K.

Iyi ndirimbo “Wowe gusa” Paf K yayiririmbye afatanyije n’umugande witwa Benja The Arrenger ikaba yarakozwe na Pastor P.

Paf K ni umunyarwanda uri gushyira imbaraga cyane muri muzika ye kandi agakunda gukorana n’abatunganya umuziki ba hano mu Rwanda.

Paf K yashyize hanze indirimbo nshya yise “Wowe gusa”2

Uyu muhanzi kandi aherutse gukora indi ndirimbo yise “Cinderella” ikaba yarasohotse mbere gato y’iyi ndirimbo ye “Wowe gusa”. Cinderella nayo yakozwe na Pastor P.

Paf K kandi hari indi ndirimbo arimo gukorana na Producer Nicolas Nic muri Rafiki Records. Iyo ndirimbo izaba yitwa “Derila” ikaba izajya hanze muminsi ya vuba.

Si ibyo gusa kuko Paf K arateganya kwerekeza mugihugu cy’u Bufaransa mu rwego rwo kujya gukorerayo indirimbo zindi 2 akoranye na Pastor P usigaye akorera muri icyo gihugu.

Paf K n’ubwo yita cyane kumuziki we, ibi byose abikora abifatanya no kwiga kandi kuri we asanga bitamubangamira, ahubwo bimufasha kurushaho kuba uwo ariwe.

 

 

 

Share Button

Tags: , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers