Rwanda : Siloam iramurika alubumu y’amashusho “Inzira yo Gukiranuka” mu ntangiriro z’ukwezi gutaha

Siloam iramurika alubumuMu ntangiriro z’ukwezi gutaha, korali Siloam iramurikira abakunzi bayo alubumu y’amashusho yise “Inzira yo gukiranuka” ikazaba iriho indirimbo zmwe mundirimbo ziri kuri alubumu zabo z’amajwi, iya mbere (Iyo Yakubashye) n’iya kabiri (Inzira yo gukiranuka).

Indirimbo zose hamwe zizaba zigize alubumu y’amashusho bitiriye alubumu yabo ya kabiri “Inzira yo gukiranuka” zikaba  zigera kuri 11.

Izi ndirimbo ni Ijambo, Nziringira, Inzira yo gukiranuka, Wishidikanya, Nta rindi shyanga, Hahirwa uwababariwe, Gusenga n’Imibabaro.

Igikorwa cyo kumurika iyi alubumu y’amashusho kizaba mu byiciro bibiri aribyo igiterane kizaba tariki ya 1.12.2012 n’igikorwa nyirizina kizaba tariki 2.12.2012.

Ku itariki 1.12.2012, igiterane kizatangira ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba kikazabera kuri ADEPR KUMUKENKE aho bazaba bari kumwe na korali IRIBA.

Naho ku itariki 2.12.2012 hari amateraniro asanzwe mbere ya saa sita nabwo bakazaba bari kumwe na korali IRIBA. Ku isaha ya saa munani z’amanywa nibwo igikorwa nyirizina cyo kumurika alubumu “Inzira yo gukiranuka” kizatangira kikazabera kuri ADEPR GASAVE.

Iki gitaramo kizaba ari umwimerere (Live) ijana ku ijana naho kwinjira bikaba ari ubuntu nk’uko twabitangarijwe n’abategura iki gikorwa aribo Munyaneza Medard, umuyobozi wa korali Siloam na Ezechiel NDAHIRIWE umunyamabanga w’iyi korali.

 

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers