Rwanda : Umuhanzi Luc Dusfad yashinze ikompanyi yandika kumyambaro

Umuhanzi Luc Dusfad yashinze ikompanyi yandika kumyambaro

Umuhanzi Dushimeyezu Jean Luc nyuma yo gushinga umukino mushya yise “Bloan Ball” kuri ubu noneho yashinze ikompanyi nshya yandika ku myambaro.

Jean Luc wamenyekanye cyane ku izina rya Dusfad Luc amaze kugaragaraho impano nyinshi zitandukanye kandi akenshi usanga zihariye.

Nyuma yo kuba ari umuhanzi urangwa n’ijwi ryiza cyane, ashoboye gukora amahusho y’indirimbo, gukora ibyapa cyangwa se inyandiko zitumira (design), yashinze umukino ukinishwa amaboko n’amaguru none vuba aha yashinze ikompanyi yandika ku myambaro.

Nk’uko yabidutangarije mukiganiro duheruka kugirana yagize ati: “Maze gushinga company ikora imyenda yitwa Fivey Classic Coverz, dukora design zitandukanye zaba ku isoko rusange cyangwa commande z’ibigo by,ubucuruzi; iby’amashuri, ama bar n’ama restaurant, amakipe y’imikino itandukanye n’ibindi…”

Jean Luc yakomeje atubwira ko bamaze gukora imwe mumyambaro ikaba yaranarangiye. Yagize ati: “mu itangira tumze gusohora ama T-shirts n’ama singlets andi moko y’imyambaro akaba ari hafi gusohoka. Dufite gahunda yo kujya dukora icyo twise VIP Complet Bunch zizaba zigizwe n’umwambaro wuzuye.”

Iyi kompanyi yabo FCC (Fivey Classic Coverz) imaze amezi atatu itangiye, bakaba batarabona ahantu hihariye ho gukorera kuko ngo batarabona ahantu hajyanye n’ibyo umushinga wabo wifuza.

Uburyo bakora, bakorera kuri komande (commande) bakabigeza kubabyifuza bakoresheje uburyo bw’itumanaho.

Twifuje kumenya impamvu iyi kompanyi yayise “Fivey Classic Coverz”maze adusubiza agira ati: “ Izina Fivey Classic Coverz ntahantu hadasanzwe narikuye ussibye kuritekereza gusa nkahuza amagambo ajyanye n’ibikorwa byange nk’uko byumvikana. Ninjye njyenyine gusa ndi gukorana n’inganda zisanzwe. Maze gukorera AGR (ikigo cy’aba guide k’igikondo, indi nayikoreye isoko rusange ubu irambarwa n’abantu batandukanye)”.

Jean Luc arateganya kwagura ibikorwa bye ndetse akazanatanga akazi kubafite ubushobozi bazamugana hamwe n’abo nawe azabona ko bafite ubumenyi kuburyo yakorana nabo.

Twifuje kumenya aho ubuhanzi bwe bugeze adusubiza ko kuri ubu atakibuha umwanya munini cyane kugira ngo abone n’uko akora n’ibyo bindi kuko nabyo abyiyumvamo cyane, yiyumvamo impano zitandukanye.

 

 

Share Button

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers