Rwanda : Umuhanzi mushya ufite impano itangaje

Mbaga Tim ni umuhanzi ukiri mushya ariko akaba afite impano itangaje. Uyu musore ukiri muto muri muzika dore ko amaze kugira indirimbo imwe gusa n’indi yitegura gushyira hanze, azi gucuranga kandi ahimbira kumanota, ibi bikaba bishobora bake mubahanzi b’urubyiruko dufite hano mu Rwanda.

Mbaga Tim yavutse ku itariki 13.3.1990, avukira I Gikondo mu mujyi wa Kigali. Amashuri abanza yayize mu ishuri rya IFAK ku Kimihurura.

Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yakigiye mu kigo cy’amashuri cya Saint Charles I Nyamirambo akomereza muri Saint André ari naho yarangirije amashuri yisumbuye HEG (History Economic and Geography) muri 2009, kuri ubu akaba arimo kwiga muri kaminuza ya Mount Kenya.

Uyu musore ukiriri muto yatangiye umuziki akiri mumashuri yisumbuye. Byatangiye yumva yikundira umuziki gusa, akumva atajya imbere y’abantu ngo aririmbe.

Uko iminsi ishira niko yagendaga arushaho kumva akunze umuziki cyane kugeza ubwo atangiye kumva yanahimba indirimbo.

Muri icyo gihe nibwo yahise yinjira cyane mubintu byo gusenga, ibi bituma noneho ahita yumvako ashobora kuririmbira Imana n’iyo byaba kujya imbere y’abantu benshi.

Mbaga yahise afata icyemezo cyo kwinjira mu itsinda  ryitwaga   “Louange” ku ishuri rikaba ryari itsinda ry’aba porotesitani (Protestant) ryaririmbaga murusengero ku ishuri.

Kubera umuhate, imbaraga n’urukundo yakundaga umuziki, byaje gutuma atangira kwiga gucuranga ibyuma bya muzika ariko akaba akunda cyane gucuranga gitari.

Ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ubwo yari muri Saint André, nibwo yahimbye indirimbo ye ya mbere yise “Ntakindyohera”.

Muguhanga we arabanza agakora amanota kuri guitar, indirimbo ikaza nyuma. Yagize ati: “…ikintu kiny’inspira cyane ni guitar kuko ubundi mbanza gukora amanota. Ndabanza nkandika amanota, nyuma nkakora indirimbo mpereye kubintu bigenda biny’inspira harimo uburyo nagiye menya Imana, ubuzima mbayemo,… ”

N’ubwo afite indirimbo 2 gusa, mbaga ashoboye gukora umuziki w’umwimerere kandi akawukora yicurangira.

Ahimbira kuri gitari kandi agakoresha uburyo ubusanzwe usangana abahanzi b’abahanga. Ubu buryo Mbaga akoresha muguhanga ni bumwe n’ubwo Francois Ngarambe akoresha n’abandi bahanzi bakomeye baba baracengewe no gucuranga gitari.

Kuri ubu Mbaga aririmba injyana zitandukanye kuko azishoboye. Yadutangarije ko n’ubwo azishoboye bwose ariko akunda cyane injyana ya R&B. Yagize ati: “Nkunda cyane cyane injyana ya R&B ariko nshoboye injyana hafi ya zose   harimo nka Pop, Hip Hop izo nazo maze kuzikorera indirimbo n’ubwo ntarazishyira hanze, gusa nazo zizagaragara kuri alubumu ya mbere. Indi njyana nayo izagaragaraho ni dancehall…”

Aririmba gusa indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) akaba akorana na Producer Nicolas Nic ukorera muri Rafiki Records. Indirimbo yitegura gushyira ahagaragara yayise “Sinzahwema” ikaba ije nyuma ya “Ntakindyohera”.

Twifuje kumenya umuhanzi umubera ikitegererezo hano mu Rwanda adusubiza agira ati: “Aho ho waba ungoye cyane, mu Rwanda dufite abahanzi benshi babishoboye cyane, ariko hari nk’ama categories.

Nk’umuntu wany’inspiraga mu magambo ni Rugamba Sipiriyani, ni umuhanzi nemeye cyane hanyuma hari n’undi muhanzi uny’inspira cyane ni parrain wanjye, yitwa Ngarambe Francois nawe rero arany’inspira, bantera courage quoi”

Usibye kuririmba no gukunda Imana, Mbaga mubuzima busanzwe akunda siporo akaba anakunda inshuti ze cyane.

Kuri ubu afite gahunda yo gukora indirimbo nyinshi ndetse n’amashusho yazo no gutegura alubumu ye ya mbere ateganya kuzamurika mu kwezi kwa kabiri k’umwaka utaha wa 2013.

 

 

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers