Burera: Urubyiruko ruzizihiza Pasika rwidagadura mu gitaramo “IKOSORA Concert”

Burera: Urubyiruko ruzizihiza Pasika rwidagadura mu gitaramo “IKOSORA Concert”

Urubyiruko rwo mu murenge wa Cyanika ndetse n’abandi baturuka hafi y’uwo murenge, mu karere ka Burera, bateguriwe igitaramo cya Muzika mu rwego rwo kubasusurutsa ku munsi mukuru  wa Pasika uzaba tariki ya 31/03/2013.

Uwizeyimana Vincent, wateguye icyo gitaramo yise IKOSORA Concert, avuga ko yagiteguye mu rwego rwo kuvana mu bwigunge urubyiruko rwo mu murenge wa Cyanika kuri uwo munsi mukuru w’izuka rya Yezu.

Uwizeyimana, ufite imyaka 25 y’amavuko, afite studio muri santere ya Kidaho iri mu murenge wa Cyanika, aho acuruza indirimbo ndetse na Filimi.

Avuga ko iyo ari muri studio ye acuranga umuziki ngo abona bamwe mu rubyiruko hanze bari kubyina, naho abandi bakamusanga mo bakamusaba indirimbo ngo bazishyire mu matelefone yabo.

Ngo ibyo biri mu byatumye ategura icyo gitaramo kugira ngo ashimishe abo bantu bose nk’uko Uwizeyimana abisobanura.

Santere ya Kidaho ni imwe mu masantere yo mu karere ka Burera ari gutera imbere, dore ko ituriye n’umuhanda wa kaburimbo uva mu mujyi wa Musanze ugana ku mupaka wa Cyanika.

Muri aka gace hakunze kubera ibitaramo bya bamwe mu baririmbyi bahakomoka ariko ababiteguye bagahomba kuko bititabirwa uko bikwiye ahanini kubera ko nta gishya kiba kigaragara muri ibyo bitaramo.

Uwizeyimana avuga ko IKOSORA Concert izaba itandukanye n’ibindi bitaramo byabereye muri ako gace. Yatumiyemo abahanzi batandukanye kandi bakunzwe muri ako gace nk’uko abihamya.

Bamwe muri abo bahanzi yatumiye mu “IKOSORA Concert” harimo Abouba Star ukorera ibya muzika ye mu mujyi wa Gisenyi, itsinda ry’abaririmbyi bo mu mujyi wa Musanze ryitwa V.Crew ndetse n’abandi baririmbyi bakomoka mu murenge wa Cyanika.

Share Button

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers