Hakomeje kuvugwa ko hari abahanzi nyarwanda bajya mu bapfumu kugira ngo bamenyekane

Hakomeje kuvugwa ko hari abahanzi nyarwanda bajya mu bapfumu kugira ngo bamenyekane

Mu minsi ishize, havugwaga cyane ko hari bamwe mu bahanzi nyarwanda baba bajya mu bapfumu mu rwego rwo kugira ngo bakundwe cyane kandi banagire n’amafaranga menshi.
N’ubwo ibi byagiye bivugwa kenshi, ba nyiri kubivugwaho bakomeza babihakana. Kugeza ubu bivugwa ko abahanzi benshi mu bazwi cyane hano mu Rwanda kandi bakunzwe cyane baba babikesha kujya mu bapfumu.
Dj Adams mu cyumweru gishize, abinyujije ku rubuga rwa facebook yaburiye bamwe mu bahanzi agira ati: « Wumva bavuga ngo bararoga “bakarya hit”(bakamenyekana). Ingero z’izo hit ntazo nzi. Njye nzi kuroga cyangwa abarozi nabanza nkaroga umuntu uwo ari we wese unkura ku “mbehe” mba niyibiye (nashishuye) ubundi “nkarya hit” idafite ingaruka… ».
Akomeza agira ati : ‘‘Umuntu aremera akaba umupfu kabiri koko? guhitamo ibyo ashoboye byamutunga, akongera agapfa ashaka kuriganya ngo amenyekanishe ibijurano mu bapfumu. ubure gukoresha ubwenge (creativity) niba wemeza ko ufite (ubuhanzi)!!’’.
Uretse Dj Adams, Dj Bob nawe hari bamwe mu bahanzi atunga agatoki ko baba bajya mu bapfumu. Bamwe muri bo ni Riderman na Dj Zizou.
Riderman kimwe n’abandi bahanzi bavugwaho kujya mu bapfumu ahakana amagambo ya Dj Bob agira ati:“Sinigeze njya mu bapfumu, sinzigera njya mu bafumu. Ndi umuntu wemera Imana kandi ibyo ngeraho ni Imana ibinshoboza. Nk’uko yanshoboje ibyo nagezeho byose, izananshoboza gutsinda imbaraga za Dj Bob n’ibigambo by’iwe byose…”
Si Riderman na Dj Zizou bonyine bavugwa kuko na King James baramuvuze nawe abihakana yivuye inyuma avuga ko yizera Imana kandi ko ariyo akesha ibyo amaze kugeraho byose.
Ese koko abahanzi nyarwanda baba bajya mu bapfumu kugira ngo bashobore gutera imbere? Niba ari byo umuziki nyarwanda waba ugana he?Niba atari byo se ababavugaho ayo magambo baba babiterwa n’iki?

Share Button

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers