Korali SILOAM iritegura gusurutsa abanya Huye

Mu rwego rwo kurushaho gukusanya inkunga yo gufasha impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe korali SILOAM yo mu itorero ry’abangilikani mu Rwanda ku bufatanye n’andi makorari yo mu matorero atandukanye barateganya kuri iki cyumweru tariki 31/003/2013 gususurutsa abatuye mu karere ka Huye babataramira mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Korali SILOAM iritegura gusurutsa abanya Huye
Korali SILOAM irimo kuririmba
Icyo gitaramo cyahawe intego igira iti: “ Mugenzi wawe ninde? kizabera I Huye ku cyicaro cya EAR Diyoseze ya Butare (EAR st Paul’s cathedral BUTARE) nk’uko Eric Nkurunziza ushinzwe itangazamakuru muri SILOAM abivuga.
Eric Nkurunziza akomeza avuga ko icyo gitaramo kizitabirwa na korali IRIBA ituruka muri ADEPR Butare ndetse n’andi makorali asanzwe akorera umurimo w’Imana muri iryo torero nka Korali Jyanumucyo na Korali RANGURURA ituruka muri kaminuza y’u Rwanda.
Muri icyi gitaramo kwinjira bizaba ari ubuntu hanyuma umuntu yiyumvire indirimbo zihimbaza Imana n’ubutumwa bwiza. Kizatangira saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Igitaramo nk’iki Korali SILOAM yaherukaga kugikorera I Kigali ku cyumweru tariki ya 10/03/2013 aho yari yagiteguranye na korali UMUSAMARIYA MWIZA yo muri iryo torero rya EAR REMERA/GIPOROSO ku nsanganyamatsiko yagiraga ati: “ZANA UMWE KURI YESU” byose bikaba byari muri gahunda yo gutangira kwegeranya inkunga yo gufasha impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’amajyepfo.
Iyo gahunda yo kubashyikiriza iyo mfashanyo izaba yavuye muri ibyo bitaramo bitandukanye izakorwa mu kwezi Gicurasi 2013.

 

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers