Gakenke: Itsinda “Holy-G” ryasohoye indirimbo yo kwibuka Jenoside

Abasore babiri bagize itsinda Holy-G

Abasore babiri bagize itsinda Holy-G

Abasore babiri ari bo: Hagenayesu Sabin (Wessai) na Nsengayire Jean Pierre (Jazy) bagize itsinda “Holy-G” yashyize  hanze indirimbo  yo kwibuka Jenoside bise “ Ihorere Rwanda” .

Ngo bahimbye iyo ndirimbo bagamije kwihanganisha abacitse ku icumu no kwifatanya n’Abanyarwanda  muri rusange mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Batangaza ko ubutumwa bifuza kugeza ku Banyarwanda  muri iki gihe cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside  babinyujije mu ndirimbo ari uko ibyabaye (Jenoside) bitazongera ukundi mu Rwanda.

Indirimbo iragira iti: “ Ihorere Rwanda, Ihorere Rwanda… ntuzongera kubabara Rwanda, kurikirana iyo ntego.”

Ikindi,  ni gukangurira abandi banyarwanda kuba hafi Abacitse ku icumu muri iki gihe gikomeye cy’icyunamo babafasha. Bemeza ko buri gihe cyo kwibuka bazaza basohora indirimbo yo

Iri tsinda rimaze imyaka itatu riri mu ruhando rw’ umuziki  nyarwanda, “Ihorere Rwanda” ikaba ari indirimbo ya kabiri yo kwibuka Jenoside bashyize ahagaragara. Batangiye kumenyekana nyuma yo gukora indirimbo “ Umutima w’Afurika”  yakunze cyane n’abantu batandukanye.

Abasore bagize  itsinda “Holy-G” bibera mu Mujyi wa Gakenke, Akarere ka Gakenke  aho bakora imirimo itandukanye kugira ngo bibesheho.

 

Share Button

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers