Kayonza: Mbere yo gusubira ku ishuri abanyeshuri bo mu itsinda YCEG basusurukije bagenzi babo

Kayonza: Mbere yo gusubira ku ishuri abanyeshuri bo mu itsinda YCEG basusurukije bagenzi baboAbanyeshuri bo mu itsinda YCEG, Youth Challenge and Entertainment Group basusurukije bagenzi babo mu gitaramo cy’imbyino za kizungu na “Defile de mode” Icyo gitaramo cyabaye tariki 20/04/2013 kikaba cyarateguwe na YCEG ku bufatanye n’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza.

Iryo tsinda rikora ibikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko no kuruvana mu bwigunge nk’uko bivugwa n’umuyobozi waryo Sam Muhozi, ari na yo mpamvu ryateguye icyo gitaramo mu rwego rwo gushishikariza urundi rubyiruko kurigana.

Urubyiruko rwitabiriye icyo gitaramo n’abaturage muri rusange bavuga ko iryo tsinda ryakoze igikorwa gikomeye kuko ibintu byo kwerekana imideri hifashishijwe ‘defile de mode’ bitari bizwi i Kayonza. Kwinjira muri icyo gitaramo byari ubuntu, ariko benshi bifuje ko iryo tsinda ryazajya ritegura ibindi bitaramo nka cyo kuko banishyuza ababyitabira bakabona amafaranga.

Ubusanzwe urubyiruko rw’i Kayonza rwasaga n’ururi mu bwigunge kuko nta bikorwa by’imyidagaduro byahabaga. Cyakora ibintu bigenda bihinduka nyuma y’uko i Kayonza hubatswe ikigo cy’urubyiruko, aho ruhurira rukigishwa ku buzima bw’imyororokere ndetse rukanidagadura mu mikino no mu miziki.

Abanyeshuri bifashishijwe mu kumurika imideri bose ni ab’i Kayonza nk’uko bivugwa n’umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza, Mwiseneza Claude. Yongeraho ko kuba abana b’i Kayonza bategura igitaramo kigashimishimisha abacyitabiriye bitanga icyizere ko i Kayonza hari impano zishobora kwifashishwa mu marushanwa yo ku rwego rwo hejuru.

Akomeza ashishikariza urundi rubyiruko kwegera bagenzi ba bo bo muri YCEG bagafatanya mu bikorwa byo kwiteza imbere kuko byatuma birinda ingaruka zo kugwa mu bishuko by’abasambanya abana b’abakobwa cyangwa abashora abahungu mu biyobyabwenge.

Yanijeje iryo tsinda ko rizahabwa ubufasha uko bishoboka bitewe n’ubushobozi bw’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza.

Itsinda YCEG nta gihe kinini rimaze rivutse kuko ryatangijwe mu kwezi kwa gatatu kwa 2013. Ryakira abantu bari mu ciciro cy’urubyiruko kuva ku myaka 14 kugeza kuri 35, kugeza ubu rikaba rigizwe n’abanyamuryango basaga ijana. Iryo tsinda rigabanyijemo utundi dutsinda harimo ak’ubumwe n’ubwiyunge, ako kurwanya SIDA n’ako kurwanya ibiyobyabwenge.

 

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers