Knowless arataramira abanyamuhanga mu gitaramo yise “Kwigira Concert”

Knowless arataramira abanyamuhanga mu gitaramo yise “Kwigira Concert”Umuhanzikazi Butera Knowless kuri uyu wa gatanu tariki 26.4.2013 arataramira abanyamuhanga mu gitaramo yise “Kwigira Concert”.

Muri iki gitaramo kizabera mu nzu y’ikigo ahazaza center, Knowless azaba ari kumwe na Ama-G The Black ndetse na Christopher n’abandi bahanzi banyuranye.

Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 1000.

Iki gitaramo cyiswe “Kwigira Concert” gifite insanganyamatsiko igira iti: “Muze twidagadure tureke guheranwa n’agahinda duharanire kwigira”.

Cyateguwe mu rwego rwo guhumuriza abanyamuhanga babuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi ngo be guheranwa n’agahinda nk’uko bitangazwa na Safari Placide wateguye iki gitaramo.

Iki gitaramo kizabera ahitwa “Ahazaza Center” hakazaba hari abashyushyarugamba batandukanye harimo nka Ras Bertin, Joshua, Kodama n’abandi.

 

 

Share Button

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers