Umuhanzi Eddie Mico yashyize hanze indirimbo yise ‘‘Real Swagg’’

Umuhanzi Eddie Mico yashyize hanze indirimbo yise ‘‘Real Swagg’’

Umuhanzi Eddie Mico yakoze indirimbo yise ‘‘Real swagg’’ akaba ari indirimbo ikoze muburyo bugezweho kandi ibyinitse.

Eddie Mico, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, ni umuhanzi usanzwe amenyereweho udushya mu buhanzi bwe akaba kandi ari umuhanzi uzwiho ubuhanga mubuhanzi bwe kuburyo amaze kwegukana ibikombe binyuranye mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana harimo n’igihembo cya Groove Awards.

Iyi ndirimbo ndirimbo ye ‘‘Real Swagg’’ yayikoranye na Didace hamwe na Kayne. Twifuje kumenya impamvu yaba yarahisemo gukora indirimbo akayita ‘‘Real Swagg’’.

Mu kiganiro gito twagiranye, Eddie Mico yagize ati: ‘‘ubundi swagg ni fraicheur, kuba ukeye cyane. Nakoze iyi ndirimbo kugira ngo ngaragaze ko kuba ukeye bya nyabyo ari ukuba muri Yesu. Iyo uri muri Yesu ntuba uri pilate…’’

Twakomeje tumubaza uburyo iki gitekerezocyamujemo n’igihe cyamuziyemo adusubiza agira ati: idea yo gukora iriya ndirimbo yanjemo last year, indirimbo igahora inzamo nkavuga nti umunsi umwe nzayikora tu’’.

Muri iyi ndirimbo Eddie atangira agira ati: ‘‘Uhhhh yeaaaahhhhh…Swagg nyayo ni ukuba ufite Yesu muri wowe’’.

Mu nyikirizo agira ati: ‘‘ Arakwambika ukaberwa, yagusiga ugacya ugacya, Real Swagg ni Yesu, (Swagga,swagga,swagga)’’.

Mu magambo ye akomeza agira ati: ‘‘ I remember the first time we met, ubuzima bwange bwarahindutse sinkiri uwanjye ngo nigenge, ntanyobora ngo nigunge, aranyambika nkaberwa…’’

Didace aho aririmba agira ati: ‘‘ Bavuga ko ibyishimo biba muri swing bakavuga ko uberewe yambaye bling, Ibyo njye mbikesha Yesu the King uhh Yesu the King. Ni swagga,afite swagga,atanga impano. Mubo nabonye bose niwe utanga ibyishimo’’
Kayne nawe agira ati: ‘‘Ubwiza, icyubahiro niwe ubitanga. Umwegereye iteka ahora acyeye. Ntaveteza,ntarya ruswa, Yesu niwe utanga Swagga uhhh niwe utanga Swagga’’.
Mu ndirimbo hari aho Eddie yongera akagira ati: ‘‘Ntagucyesha inyuma gusa agucyesha no mu mutima iyo umwemereye muri wowe….arakwatsa. Arakwambika ukaberwa,yagusiga ugacya ugacya…Real Swagg ni Yesu,(Swagga,swagga,swagga) Not for the show but for His glory…’’ Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Share Button

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers