Kizito Mihigo,Sofia hamwe na Amag the Black basusurukije abakozi b’Akarere ka Kirehe nyuma y’akazi

Kizito Mihigo,Sofia hamweKuri uyu wa 11/06/2013 umuhanzi Kizito Mihigo afatanije n’abahanzi Amag the Black hamwe na Sofiya uzwi mu gucuranga inanga gakondo, basusurukije abakozi b’akarere ka Kirehe,abacuruzi hamwe n’abandi batandukanye,mu gihe  abakozi bari barangije akazi kabo.

Kizito Mihigo ubwo yasusurutsaga abakozi b’akarere ka Kirehe hamwe n’abacuruzi bakorera mu isantire ya Nyakarambi  yagarutse ku butumwa bw’indirimbo ze ndetse n’intego yatumwe ashinga  Kizito Mihigo for Peace (KMP), ahanga ibihangano bikangurira abantu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi no kwirinda ko yakwongera kuko ariwo muti uzatuma amateka mabi yaranze u Rwanda yibagirana.

Nzayisenga Sofiya uzwi mu gucuranga inanga gakondo yibukije abitabiriye iki gitaramo ko n’igitsinagore bashoboye umuziki kandi akavuga ko by’umwihariko inanga nayo bayishoboye mu gutanga ubutumwa bwubaka.

Kizito yakomeje yibutsa abitabiriye igitaramo ko yabazaniye ubutumwa bwo gukunda igihugu abibutsa ko buri munyarwanda wese agomba kubigiramo uruhare kugira ngo igihugu kimere uko kiri ubu.

Iki  gitaramo cyateguwe na Kizito Mihigo for Peace (KMP) bakaba barasusurukije abakozi b’akarere ka Kirehe nyuma y’akazi baririmba indirimbo zitandukanye.

 

 

Share Button

Tags: , , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers