Edouce ahamya ko mu muziki habamo amafaranga menshi n’ubwo we ataratangira gusaruraho

Edouce ahamya ko mu muziki habamo amafaranga menshi n’ubwo we ataratangira gusaruraho

Umuhanzi Irabizi Thaddy uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Edouce ni umwe mu bahanzi bake bamaze gukoresha amashusho y’indirimbo ahenze cyane. Edouce mu gukora amashusho y’indirimbo ye “Oxygene” yakoreshejemo ubwato buhenze cyane akaba yarabutanzeho amafaranga agera kuri miliyoni imwe y’amanyarwanda ariko ngo bakaba baramugabanyirije cyane ugereranyije n’uburyo ubwo bwato busanzwe buhenze cyane. Muri rusange, gukora amashusho y’iyi ndirimbo byamutwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri zirengaho make.

N’ubwo iyi ndirimbo yavuzweho cyane kubera izi ngufu zose yakoresheje, bikanandikwa hirya no hino mu bitangazamakuru, ngo ntaratangira gusarura cyangwa kubona inyungu y’amafaranga kubera aya mashusho yakoze. Gusa yemeza ko inyungu ishobora kuba iy’uyu munsi cyangwa se iy’ejo hazaza.

Edouce  yagize ati: “Umuhanzi ajya muri studio agakora indirimbo nk’uko bisanzwe, ntabwo aba azi uko bizagenda ariko hamwe n’Imana, indirimbo ijya hanze igaca ibintu…so urebye nanjye ni muri ubwo buryo nabivugamo”.

Yakomeje agira ati: “sinzi wenda abavuga ko mu muziki nyarwanda nta mafaranga arimo kuko tumaze igihe tubona uko umuziki wo mu Rwanda ukorwa kandi utera imbere. Abahanzi benshi bagiye bakora musique ndakeka kuri ubu ntabwo bahagaze nabi. So uvuga rero ko hatarimo amafaranga arabeshya cyane, wenda ni uko we atabizi wenda.

nanjye kuba nafata initiative nk’iriya nkakora video nkashyiramo amafaranga nk’ariya ni ukugira ngo nkore ikintu  cyiza abanyarwanda babone ko umuziki nyarwanda hari aho umaze kugera, ko hari urwego runaka tumaze kugeraho, kuba twakora video nziza abantu bose bakabona ko ari video nziza, si no gutekereza wenda inyungu y’ako kanya cyane…”

Uyu muhanzi kubera ingufu nyinshi ashyira muri muzika ye, yiteguye ko naramuka akoze igitaramo kinini ari ntawe ushobora kwanga kukizamo. Yagize ati: “… icyambere ni ugushimisha abafana bawe babona ko ibintu ari byiza bakabona ko urimo uratera imbere. Ndacyeka wakoze concert runaka bitewe na za produits bagiye babona ntawe ushobora kwanga kuyizamo.”

Edouce kandi ni umwe mu bahanzi bake bazi kuririmba umuziki w’umwimerere (live) akaba kandi azi no gucuranga.

Edouce watangiye muzika mu mpera z’umwaka wa 2010, kuri ubu amaze kugira indirimbo zirenga umunani. Izamenyekanye cyane zikanakundwa cyane harimo iyo yakoreye mu bwato buhenze ariyo ‘‘Oxygene’’, ‘‘Urushinge’’, ‘‘Akandi ku mutima’’ n’izindi.

Mu buzima busanzwe ni umunyeshuri urangije vuga amashuri yisumbuye akaba ateganya gukomeza muri Kaminuza mu minsi iri imbere.

Ibikorwa bye bya muzika ngo yabifashwagamo n’ababyeyi be n’umuryango ariko kuri ubu ngo afite umujyanama ari nawe umufasha muri byose.

Arasaba abafana be kumuba hafi, kumutera inkunga no kumugira inama. Yagize ati: “…Icyo nabwira abafana banjye, abanyarwanda muri rusange bakunda umuziki, ni ukubabwira bakadushyigikira kuko aya masaha igihe cyose tuba turi muri studio tuba dutegura ibintu  byiza, kandi nibyo bagenda babona nyine umunsi ku wundi ni ukugira ngo tubashe kubashimisha so nabo badushyigikire aho tudakora neza batugire inama, Edouce ndabakunda cyane abafana banjye, uyu mwaka ndi kumwe nabo kandi bakomeze banshyigikire”.

Share Button

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers