Muyoboke Alex aribaza impamvu bamwe mubahanzi nyarwanda bakomeje kugaragaza ubwambuzi

Muyoboke Alex aribaza impamvu bamwe mubahanzi nyarwanda bakomeje kugaragaza ubwambuziAlex Muyoboke umenyerewe nk’umujyanama akaba yaherukaga kuba umujyanama wa Urban Boyz nyuma yo gutandukana na Dream Boyz, ndetse na tom close aribaza impamvu bamwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kugaragaza ubwambuzi.

Alex Muyoboke abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook kuri uyu wa kane tariki 4.7.2013 yagize ati : « Ariko kuki bamwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kugaragaza ubwambuzi kandi ari bo twita ko ari intumwa za rubanda tubyite ko ari akageso cyangwa ni wa mutima mucye utuzura umutiba? »

Nyuma yo kwandika aya magambo ku rukuta rwe, hari abagize icyo babivugaho aho bahurije ku kintu cyo kuvuga ko basanga babiterwa no kuba ngo baba baramenyereye iby’ubuntu kubera gushishura (kwigana) indirimbo z’abandi bityo bakagera kuri byinshi batavunitse bahimba izabo.

Uwitwa Prosper Kwizera yagize ati : «Top of Form…ntakundi nta show biz ni shishura biz ihari… ». Undi nawe yahise yongeraho ati : «… ahubwo ongeraho ko aribo tubatwita ngo barakomeye kabisa ibaze!»

Prosper yongeyeho ati : « Muyoboke umuhanzi utagira creativité nta kabuza kukwambura ni nko kuzimya bougie kuko ntaba yumva imvune amenyereye kurya ibihiye atazi aho biva ». Uwitwa Gisa Lysette we yagize ati : « Ntibazi akamaro kabo sha ntago bihesha agaciro ».

Ibi Muyoboke abyibajije nyuma y’uko hakomeje kuvugwa ubwambuzi hirya no hino mu bahanzi ndetse kugeza n’ubwo hari ubwo biyambaza inkiko.

Share Button

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers