Ally Soudy asanga nta muntu n’umwe ukwiye kwemeza bidakuka umuhanzi ukwiye kwegukana PGGSS 3

Ally Soudy asanga nta muntu

Umunyamakuru Ally Soudy wahoze akora kuri radiyo Isango Star ndetse akaba n’umwe mubateje imbere cyane umuziki nyarwanda ubwo yari akiri mu Rwanda mu kiganiro Sunday Night no muri Salax Awards n’ahandi, asanga ari nta muntu n’umwe ukwiriye kwemeza bidakuka umuhanzi ukwiye kwegukana PGGSS 3.

Abinyujije kurubuga rwa facebook, Ally Soudy ubu usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize ati : « Kubera iki bamwe bameze nk’abatera ubwoba cyangwa bemeza bidakuka ukwiye gutwara PGGSS3? Njye nizera ko uwageze wese final afite ububasha bwo gutsinda hagendewe ku mategeko y’irushanwa ».

Ally Soudy yakomeje agira ati : « Wagakwiye gufana cyangwa se byibura ukerekana uwo uha amahirwe apana gutegeka cyangwa se kuvuga ngo kanaka nadatwara iri rushanwa bazaba bibye cyangwa ngo bagendera kubindi kuko ibyo nabyo bishobora guteza ahubwo ukwibwa kubandi cyangwa guteza indi influence. Amahirwe masa kuri all 5 artists bose barabikoreye kandi barabikwiye ariko hagomba gutsinda umwe! »

Kuri we, Ally Soudy yemeza akomeje ko abahanzi bose bari muri batanu bakomeje bafite amahirwe angana yo kwegukana igikombe bityo akaba asanga nta mpamvu yo kugira ngo hagire umuntu wemeza adashidikanya ko umuhanzi kanaka ariwe ukwiriye bidasubirwaho kwegukana igikombe.

Ibi bibaye nyuma y’uko Mc Murenzi wahoze akora kuri CFM nawe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaragiye kwiga, atangarije inyarwanda ko Riderman nadatwara PGGSS 3 bazaba bamwibye, asaba abantu bose kumutora ndetse anahamya ko abandi bahanzi bahanganye nawe bose abarusha bidasubirwaho kuko bamusanze muri muzika.

Share Button

Tags: ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers