Urban Boys bamaze kubona ibyangombwa bibemerera kuzitabira igitaramo mu Bubiligi.

Urban Boys bamaze kubona ibyangombwa bibemerera kuzitabira igitaramo mu BubiligiNyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu marushanwa ya PGGSS 3, Urban Boys bagiye kwerekeza ku mugabane w’Uburayi, ibi bikaba ari nayo nshuro yabo ya mbere yo guhamagarwa kuririmba ku mugabane w’Uburayi.

Abahanzi Safi, Nizzo na Humble Jizzo bazahaguruka I Kigali tariki 27.9.2013 berekeza mu gihugu cy’u Bubiligi aho bazaba bagiye gutaramira abanyarwanda bahatuye, mu gitaramo cyo gutora Miss Supranational.

Mu kiganiro twagiranye na Humble Jizzo yadutangarije ko bose bamaze kubona ibyangombwa byose byo kwerekeza mu Bubiligi.

Yagize ati: “Ubu ibyangombwa byose twamaze kubibona twese, kugenda ni tariki 27.9.2013 show ibe tariki 5.10.2013. tuzagenda mbere ho icyumweru kugira ngo twitegure neza kuko tuzakora live music….”

Humble Jizzo yakomeje atubwira ko bishimiye iyi ntambwe bateye kuko ngo bizabafasha kurushaho kongera ubumenyi n’ubunararibonye muri muzika bakora nk’umwuga.

Yagize ati: “ Byaradushimishije cyane, biba bitoroshye kuba bafata groupe ngo ijye kuririmba hanze, ariko Imana yadukuriyeho imbogamizi…byatweretse ko ingufu n’ubushake tuba twashyize mu buhanzi bwacu bitapfuye ubusa kandi ko n’abantu babibona…kuba twaratumiwe ni amarembo Imana yadukinguriye, iyo washoboye kujya hanze uba ushobora kuba watumirwa kujya ahandi…

ni ibintu byadushimishije, bizanadufasha kurushaho kumenya abafana bacu baho icyo bakunda tunarebe icyo ahandi baturusha, icyo twabigiraho, icyo tuba tugomba kwigiraho kuko tugomba gukora ku rwego ruri international…”

Humble Jizzo yakomeje atubwira ko kuba barahamagawe bizarushaho kubafasha kuba abahanzi mpuzamahanga batumirwa ku rwego mpuzamahanga bityo bikageza muzika nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Kuri ubu, Urban Boys barimo gutegura uburyo bazafata amashusho y’indirimbo “Kubita” baherutse gushyira hanze mu rwego rwo kugira ngo abafana babo ba hano mu Rwanda batazasigarana irungu ubwo bo bazaba berekeje ku mugabane w’u Burayi.

Aya mashusho azafatwa kuwa gatanu w’iki cyumweru turimo tariki 30.8.2013 akazafatwa n’umugande Meddy usanzwe abakorera amashusho y’indirimbo zabo, akaba ari nawe wabakoreye amashusho ya “Kelele”.

Humble Jizzo kandi yanadutangarije bari no mu myiteguro yo kuzamurika alubumu yabo izaba iriho indirimbo nka Kelele, Barahurura n’izindi; ibi bikaba bizaba mu kwezi kw’Ugushyingo nyuma yo kuva ku mugabane w’Uburayi.

Share Button

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers