Abahanzi nyarwanda bitaweho batera imbere bakagera ku rwego mpuzamahanga

6

Kimwe mu bintu bimaze kugaragara ni uko abahanzi nyarwanda bafite impano bahari. Iyo umuhanzi akoze nk’igitaramo cy’umwimerere (Live) aho aba yishyuza amafaranga ari hejuru ya 10 000 kikitabirwa cyane icyumba kiberamo igitaramo kikuzura ni ikiba kigaragaza ko uwo muhanzi akunzwe cyane kandi ko aramutse yitaweho cyane byamufasha kurushaho gutera imbere.

Hano mu Rwanda n’ubwo umuziki usa n’aho utaragera ku rwego nk’urwa muzika amahanga yateye imbere agezeho, ntawabura kuvuga ko benshi mu banyarwanda bamaze kubona ko ifite akamaro kugeza ubwo bamwe batangiye kugerageza gushoramo amafaranga yabo mu rwego rwo kuyiteza imbere no guteza imbere abahanzi nyarwanda. Gusa haracyari intambwe nini igomba guterwa.
Kimwe mu bintu bigomba kwitabwaho kugira ngo muzika nyarwanda igere koko ku rwego mpuzamahanga aho umuhanzi atungwa n’ubuhanzi bwe ndetse akaba yanabasha gutunga umuryango we, akaba yanabarirwa mu baherwe ba mbere bari mu gihugu, ni uburyo abashoramari binjira mu muziki bakwiye gukora.
Umuntu wifuza gushora amafaranga ye muri muzika ndetse no mu bundi buhanzi nk’umuntu ukurikirana impano akanazibyaza umusaruro (Talent Manager) ari nako afasha abahanzi nyarwanda, agomba kumenya kwita ku ngingo esheshatu zikurikira :
Kuba ari umuntu wakoze cyangwa se ukunda ibintu by’imyidagaduro kuburyo urukundo abifitiye bituma abyiyumvamo wese akabikorana ubushake atari ukubikora gusa nk’akazi kamuha inyungu gusa. Abaye ari umuntu ufite impano anayikoresha cyangwa se wigeze kuyikoresha birushaho kuba akarusho.
Kumenya guhitamo ni iyihe mpano yifuza gukurikirana mu rwego rwo kuyiteza imbere. Niba akunda cyane kandi yifuza gukurikirana no guteza imbere impano zinyuranye nabwo akabikora. Ibi bimufasha muri kwa kwitangira icyo akunda kuko ni akazi katoroshye ariko gashimisha iyo ubikora ubikunze. Kuri iyi ngingo, kumenya abo uteza imbere cyangwa abafite impano ukurikirana uburyo bitwara (Personality) birafasha cyane.
Kwiyungura cyangwa se kongera ubumenyi ukeneye kugira ngo ushobore gukurikirana no guteza imbere izo mpano.
Twibukiranye ko ibi ari akazi kandi gafite inyungu, bityo kurushaho kwiyungura ubumenyi muri byo bituma urushaho kugakora neza no kubyaza neza umusaruro impano wahisemo gukorana nazo. Nta somo ryihariye ribyigisha ariko amasomo nka “Marketing”, “Communications”, “Public Relations” na “Human Resources”( ugereranyije ni amasomo ajyanye no kuranga ibicuruzwa, kuvugana n’abantu no kubamenyesha ibintu, ibijyanye no kumenya imikorere y’abakozi) birafasha.
Kwegera abasanzwe bakora nk’ibyo gukurikirana impano ukihugura (Internship).
Ibi bizagufasha kurushaho kumenya neza ibyo ushaka gukora n’uburyo bwo kubikora.
Gerageza kureba uko wakongera ubumenyi ukura mumahugurwa, bibaye byiza wakorana nabo mu rwego rw’akazi mbere y’uko wowe ukora ibyawe kugiti cyawe. Bizagufasha kurushaho kumenya ibyo ugiye kwinjiramo.
Kugirana imikoranire n’abandi basanzwe bakora nk’ibyo ukora. Ibi bizatuma urushaho kumenya uko business winjiyemo ikorwa, ahari inyungu wakwerekeza (Opportunities), cyangwa se aho utagomba kwerekeza (Threats).
Gukora aka kazi bitanga ibyishimo cyane cyane iyo ubikora ubikunze. Ikindi ni uko uba unafasha abantu benshi bafite impano. Gusa ntabwo ari akazi koroshye n’ubwo gatanga inyungu iyo ugakoze neza. Ibi bigusaba gushirika ubute kandi ukaba umuntu udacika intege, ukamenya kandi ko ugomba gukora cyane kugira ngo ugere kucyo wiyemeje.

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers