Amwe mumashusho azagaragara mu ndirimbo ‘‘Sinzagutererana’’ yageze hanze.

Amwe mumashusho azagaragaraAmwe mumashusho (Behind the scene) azagaragara mu ndirimbo ‘‘Sinzagutererana’’ ya Auddy Kelly afatanyije na Jody yageze hanze.

Iyi ndirimbo ‘‘Sinzagutererana’’ izamurikwa mu gitaramo yitiriwe ‘‘Sinzagutererana Concert’’ kizaba ku itariki 21.9.2013 muri SFB guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.

Aba bahanzi bamaze igihe kinini bavugwaho urukundo, ahanini byakomejwe cyane n’iyi ndirimbo bakoranye, ngo biteguye gusobanurira no guha amakuru yuzuye abakunzi ba muzika yabo kubijyanye n’urwo rukundo.

Ubwo yadushyikirizaga amwe mu mashusho azagaragara mu ndirimbo ‘‘Sinzagutererana’’, Auddy yagize ati : « ayo mafoto ni behind the scene ya video SINZAGUTERERANA tuzamurika kumugaragaro tariki 21.09.2013 muri SFB i Gikondo saa kumi z’umugoroba kandi uwo munsi tuzakura mu rujijo abakunzi b’umuziki wacu ibimaze iminsi bivugwa ko twaba turi mu rukundo…. »

Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo n’abandi bahanzi nk’uko Auddy Kelly yabidutangarije. Yagize ati : «… ubu mpugijwe n’igitaramo cya le 21.09 tuzaba turi kumwe n’abahanzi batandukanye muri icyo gitaramo harimo TBB, Christopher, Jules Sentore, Bruce Melody, Ciney n’abandi batandukanye… »

Jody azwi cyane mu ndirimbo ze nka ‘‘Ni iki ntakora?’’, ‘‘Ubu ninjye nawe’’ n’izindi naho Auddy Kelly akaba azwi mu ndirimbo ze nka ‘‘Nkoraho Mana’’, ‘‘Usa neza’’, ‘‘Dushime’’, ‘‘Ndakwitegereza’’ yakunzwe cyane n’izindi.

Aba bahanzi bombi Auddy Kelly na Jody, ni bamwe mu bahanzi bari kuzamuka muri iyi minsi bazwiho ubuhanga buhambaye mu kuririmba no kugira ijwi riryohera abaryumva.

 

 

Share Button

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers