Bobo Bonfils yateguye igitaramo yise “Nimuhumure Dufite Imana Concert”

Bobo Bonfils yateguye igitaramoUmuhanzi Mutabazi Bonfils uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Bobo Bonfils yateguye igitaramo yise “Nimuhumure Dufite Imana”.

Iki gitaramo kikaba kiri mu rwego rwo kumurika indirimbo ye nshya yise “Nimuhumure”. Mu kiganiro gito twagiranye na Bobo Bonfils kuri telefoni ubwo twamubazaga impamvu yateguye iki gitaramo, yadusubije ko yagiteguye mu rwego rwo kumurika indirimbo ye nshya yise “Nimuhumure” kandi akaba yaranabikoreye kugira ngo ahumurize abantu ababwira ko Imana ihari kandi ibakunda.

Bobo Bonfils yagize ati: “iki gitaramo nagiteguye kubera indirimbo yanjye nise “Nimuhumure”. Nayikoze ngirango mpumurize abantu ko Imana ihari. Ni indirimbo irimo ubutumwa buhumuriza, yakozwe na Sam wakoraga kwa Aaron Nitunga…”

Iki gitaramo kizabera ku rusengero rw’itorero “Glory to God” Kicukiro ku itariki 29.9.2013 guhera ku isaha ya saa munani n’igice.

Muri iki gitaramo, Bobo Bonfils azafashwa n’abandi bahanzi bagenzi be harimo Dominic Nic, Patient Bizimana, papa Emile, Yves, The Blessing n’abandi. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu.

Bobo Bonfils azwi mu ndirimbo ze nka “Waranyuze”, “Umwuka Wera”, “Yobu” n’izindi akaba yarashyize hanze umwaka ushize alubumu ye ya mbere yise “Yesu ni wowe”.

 

 

Share Button

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers