Mani Martin yamaze kugaruka mu Rwanda avuye mu gihugu cya Uganda muri Bayimba International Festival

Mani Martin yamaze kugaruka mu Rwanda avuye mu gihugu cya Uganda muri Bayimba International Festival

Umuhanzi Mani Martin wahagurutse mu Rwanda tariki 19.9.2013 akaririmba tariki 20.9.2013, kuwa gatandatu tariki 21.9.2013 yagarutse mu Rwanda avuye mu iserukiramuco mpuzamahanga ryitwa Bayimba ryabereye mu gihugu cya Uganda.

Amakuru dutangarizwa na Jean Paul Ibambe umwe mubafasha Mani Martin kumenyekanisha ibikorwa bye ni uko uyu muhanzi yitwaye neza muri iryo serukiramuco nubwo afite abamufasha gucuranga bashya dore ko abo yari asanzwe akorana nabo  bari bagize Kesho Band basigaye mu gihugu cy’U Bufaransa ubwo baheruka kwitabira imikino ya Francophonie.

Yakomeje adutangariza ko uyu muhanzi n’abacuranzi bashya batigeze babona umwanya uhagije wo gukora imyitozo dore ko bitoje iminsi ibiri gusa ariko ngo nyamara baririmbye neza bashimisha abari bitabiriye ibi birori.

Mani Martin yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe ku isaha ya saa tanu n’iminota 21 avuye muri Uganda. Mu bari bamuherekeje ari nabo bamufashije kuririmba harimo Ras Kayaga uzwi nka Maguru kubera indirimbo ye “Maguru”, Cubaka Justin uzwi cyane mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) na Dekilo usanzwe acuranga mu Ikobe Group.

Share Button

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers