Sam Muvunyi yashyize hanze indirimbo nshya nyuma y’igihe kinini atigaragaza muri muzika

Sam Muvunyi yashyizeSam Muvunyi, umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, nyuma y’igihe kinini atigaragaza muri muzika, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Humura Munyarwanda” ikoze mu njyana ya Kinyarwanda ivanze n’injyana nyafurika.

Uyu muhanzi waherukaga kwigaragaza mu mwaka wa 2011 kubera amasomo ye, kuri ubu ngo yagarukanye ingufu ubutazasubira inyuma.

Amashusho y’indirimbo “Humura Munyarwanda” ngo azasohoka nyuma y’ibyumweru bibiri kuko ngo afite gahunda yo guha abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana ibintu bikoze neza kandi bizabanyura ari nako yihatira gutanga ubutumwa bwiza mu bihangano bye.

Sam Muvunyi ni umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana. Ni umukirisito mu itorero rya ADEPR Karugira (Gikondo) akaba arangije amasomo ya kaminuza mu ishuri rikuru Nderabarezi rya KIE.

 

Share Button

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers