Strong Voice iri gutegura alubumu yabo ya kabiri bise “Ukuri”

Strong Voice

Itsinda Strong Voice riri gutegura alubumu yabo ya kabiri, ikaba ari alubumu izaba yitwa “Ukuri”.

Hatagize igihinduka, iyi alubumu yazajya hanze mu mpera z’uyu mwaka wa 2013. Kuri iyi alubumu kandi, hazagaragaraho indirimbo “Ukuri” aba bahanzi bakoranye n’umuhanzi wo mu gihugu cy’Ububiligi witwa “Vaga” ikaba ari nayo ndirimbo bitiriye iyi alubumu.

Ubwo twaganiraga na Patrick, umwe mubagize iri tsinda, yagize ati: “Turimo turagerageza indirimbo nshya zizajya kuri alubumu yacu ya kabiri “Ukuri”, kuri ubu hari indirimbo nshya dushaka gukora ariko ntiturayitangira, ntituranahitamo aho tuzayikorera ariko ni hagati yo mu bisumizi cyangwa kwa Vava…”

Iyi alubumu “Ukuri” ije ikurikira alubumu yabo ya mbere bise “African Children” bamuritse batarahindura izina.

Strong Voice izwi cyane kubuhanga bwabo mu njyana y’umwimerere (Live) no gucuranga ibikoresho hafi ya byose bya muzika. Yamenyekanye cyane ku ndirimbo zabo nka “African Children”, “Ukuri”, “Ntawe bitabera”, “Baje Africa”, “Amahoro”, “Tabara”, “Uhoraho”, “Reggae Prophet” n’izindi.

 

Share Button

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers