Abahanzi banyuranye n’amakorali yo mu rusengero rwa “Patmos Faith Church” bazahurira mu giterane.

Rwandan Hehe Ltd scoops Transform Africa honors2

Abahanzi banyuranye n’amakorali yo mu rusengero rwa “Patmos Faith Church” bazahurira mu giterane ngarukamwaka cyateguwe n’uru rusengero kibaba cyariswe “Bohoza”.

Muri iki giterane ngarukamwaka, ku nshuro yacyo ya kabiri kizamara iminsi 21. Hazaba kandi harimo n’abakozi b’Imana batandukanye nka Pasiteri Jean Bosco Nsabimana n’abandi.

Muri iki giterane ngo hazabamo gusengera no gusabira abantu bafite ibibazo binyuranye birimo iby’amarozi, abarwayi, abasenga ntibasubizwe, abafite ibibazo by’inyatsi, ingumba n’izindwi ndwara zaburiwe umuti.

Nk’uko bitangazwa na pasiteri Jean Bosco Nsabimana, intego y’iki giterane ngo ishingiye ku ijambo ry’Imana riri muri Daniyeli 10:13 aho bavuga k’ukwakira ibyo wari warabohojwe ndetse n’isengesho ryawe rikumvwa.

Iki giterane cyatangiye kuva tariki 28.10.2013 kikazageza tariki 17.11.2013 aho gitangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro buri munsi. Kibera ku cyicaro cy’urusengero rwa Patmos I Nyabugogo ku Muhima hafi y’inzu yo kwa Mutangana.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu kubantu bose maze ukabasha gusubizwa ku bibazo byawe ndetse ukanatahana agakiza.

Share Button

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers