Dominic Nic yateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana yise “Live Gospel Concert”

Dominic Nic yateguye igitaramo cyo guhimbaza

Umuhanzi Dominic Nic Ashimwe yateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana yise “Live Gospel Concert” mu rwego rwo gushima Imana ibyiza ihora imukorera.

Nk’uko yabidutangarije mu kiganiro twagiranye, Dominic Nic yateguye iki gitaramo aho azafatanya na Serge Iyamuremye ndetse na korali Hoziyana.

Dominic Nic yagize ati: “Live Gospel Concert ni igitaramo cyo guhimbaza Imana kizaba ku cyumweru tariki ya 24.11.2013 guhera saa munani n’igice ku rusengero nsengeraho rwa ADEPR Nyarugenge kwinjira ni ubuntu, concert ni njye wayiteguye nzafatanya na Chorale Hoziana hamwe na Serge Iyamuremye…”

Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu. Kizabera ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge tariki 24.11.2013 guhera ku isaha ya saa munani n’igice z’amanywa nk’uko Dominic Nic yabidutangarije.

Share Button

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers