Knowless azataramira abakunzi be kuri Greenwich Hotel kuwa gatanu

m_Knowless azataramira abakunzi be kuri Greenwich Hotel kuwa gatanu

Umuhanzikazi Butera Knowless azataramira abakunzi be ku wa gatanu tariki 25.10.2013 muri Greenwich Hotel mu rwego rwo kubamurikira ku mugaragaro indirimbo ye aherutse gushyira hanze yise “Baramushaka”.

Muri iki gitaramo cyiswe “Baramushaka-Night” abazaba baherekejwe (Couples) batatu bambaye neza bazahembwa nk’uko bitangazwa na Mister One ari nawe wateguye iki gitaramo.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda 2000 kikazatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Muri iki gitaramo kandi hazaba hari n’abandi bahanzi batandukanye, abashyushyarugamba  (Mcs)  n’abanyamuziki (Djs) b’ingeri zose.

Share Button

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers