Mani Martin ntiyabashije kwegukana insinzi muri Prix Découvertes RFI 2013

Mani Martin ntiyabashije kwegukana insinzi muri

Nubwo yari afite amahirwe menshi yo kwegukana insinzi ugendeye ku bikorwa binyuranye yagiye akora, umuhanzi w’umunyarwanda Mani Martin ntiyabashije kwegukana insinzi mu marushanwa ya Prix Découvertes RFI 2013.

Muri aya marushanwa, Mani Martin yari ahanganye n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika abenshi akaba yabarushaga ibikorwa urebeye ku maserukiramuco bagiye bitabira, ibitaramo bagiye bakora, ibihembo bagiye begukana ndetse n’imizingo ya alubumu bafite.

Uyu muhanzi nyarwanda ubaye uwa mbere witabiriye aya marushanwa, amahirwe ntiyabashije kumusekera dore ko gutorwa byagendeye ku matora yo kuri interineti agaragaza amajwi abanyagihugu ndetse n’abakunzi b’umuhanzi bamuhaye hamwe n’icyemezo cy’akanama nkemurampaka (judges).

Umuhanzi wegukanye iyi nsinzi ni umuhanzi uzwi ku izina rya Smarty wo mu gihugu cya Burkina Faso akaba yakurikiwe ku mwanya wa kabiri na Têta wo mu gihugu cya Madagascar naho ku mwanya wa gatatu haza Lindsey wo mu gihugu cya Nigéria.

Share Button

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers