Umubyeyi wa Dominic Nic yagize isabukuru y’imyaka 50 amaze avutse.

m_Umubyeyi wa Dominic Nic yagize isabukuru y’imyaka 50 amaze avutseKamashyuza Veronique, umubyeyi w’umuhanzi Dominic Nic, ku munsi w’ejo hashize  tariki 9/10/2013 yujuje imyaka 50 amaze avutse.

Uyu mubyeyi yavutse ku itariki 9 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 1963 avukira Nyamyumba ahahoze ari muri Gisenyi avuka kuri Munetsi na Nyiragabiro.

Yavukanye n’abavandimwe bagera ku icyenda ariko akaba ariwe wenyine usigaye kubera amateka y’igihugu cyanyuzemo nk’uko twabitangarijwe n’umuhungu we Dominic Nic, hakaba hari undi muvandimwe we batazi neza niba akiriho cyangwa yaritabye Imana.

Uyu mubyeyi Veronique Kamashyuza yashakanye na Mbonigaba (yaratabarutse) babyarana abana batandatu harimo abakobwa babiri n’abahungu bane.

Imfura ye ni Dominic Nic akaba amaze kugira imyaka 28 amaze avutse. Mama wa Dominic Nic ni umukirisitu mu itorero rya ADEPR akaba kandi nawe ari umuririmbyi muri korali Bethlehem.

Tuganira na Dominic Nic ubwo yatubwiraga aya makuru, twifuje kumenya ikintu mama we akunda kurusha ibindi mu buzima adusubiza ko mama we akunda ibintu biri ku murongo bitarimo amanyanga.

Dominic Nic kandi abinyujije kuri facebook, yashimiye Imana cyane anasaba n’abandi gushimira Imana kubera kubaho kwa mama we.

Yagize ati: “ Maman nkwifurije isabukuru nziza y’imyaka 50 umaze ku isi, kubaho kwawe kwatugiriye umumaro njye n’abavandimwe banjye, Yehova ashyirwe hejuru wakuduhaye nk’impano nziza iruta izindi. Turagukunda watubereye umubyeyi utagereranywa mu buzima bwacu. Ntacyo nabona mvuga ubu…. (Mumfashe gushima Imana)”

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers