Umuhanzi Mutesa Yves yatangije igikorwa cyo guteza imbere urubyiruko mu ikoranabuhanga

m_Umuhanzi Mutesa Yves yatangije igikorwa cyo guteza imbere urubyiruko mu ikoranabuhanga

Umuhanzi Mutesa Yves, yatangije igikorwa cyo guteza imbere urubyiruko mu ikoranabuhanga agendeye mu irushanwa ry’imishinga izajya ihabwa amafaranga yo kuyikora ndetse Yves na kompanyi (company) ye Ambassado’s Business Plan Ltd bagakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga.

Mu kiganiro twagiranye n’uyu muhanzi Yves wo mu itorero ry’Abadiventisiti mu Rwanda, yadutangarije ko ibikorwa bijyanye no gutegura iki gikorwa bitararangira ariko ko byegereje ku musozo.

Yves yagize ati: “turacyabitegura ntibirarangira ariko biregereza umusozo kuburyo mu minsi mike iri imbere tuzaba twatangiye guhamagarira urubyiruko kwandikisha imishinga yabo.”

 Yagize ati: “muri iki gikorwa turimo gutegura tuzakorana n’abafite imishinga y’ikoranabuhanga gusa kuko twasanze benshi mu rubyiruko badakunze kwitabira cyane ibijyanye n’ikoranabuhanga. Ibi biri mu rwego rwo kurushaho kubashishikariza gukunda ibijyanye n’ikoranabuhanga.”

Yadutangarije ko kugeza ubu atarabona abaterankunga bahagije ariko ko yizeye neza ko igihe cyo gutangira igikorwa azaba yamaze kubona abaterankunga bahagije kuburyo igikorwa kizagenda neza.

Twakomeje tumubaza niba ibi yinjiyemo bitazabangamira ubuhanzi bwe, Yves adutangariza ko bitabangamira ubuhanzi bwe kuko buri kintu akora amenya kugiha umwanya wacyo.

Yves Mutesa asanzwe ari umuhanzi mu itorero ry’abadiventisiti akaba umwalimu ku kigo cy’amashuri abanza cya “Kagasunzu Primary School” ndetse akaba ari nawe nyiri ikompanyi ya Ambassado’s Business Plan isanzwe ifasha abantu bakora imishinga itandukanye.

Yavutse ku itariki 28.3.1984. zimwe mu ndirimbo ze ni “Ari hafi kuza”; “Eliya ahunze Yezeberi” n’izindi

Share Button

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers