Hateguwe igitaramo cyo kumurika filime Anita igice cya kabiri

Hateguwe  igitaramo cyo kumurika filime Anita igice cya kabiri

Ku cyumweru tariki 17.11.2013 kuri Sport View Hotel hazabera igitaramo cyo kumurika ku mugaragaro filime “Anita” igice cyayo cya kabiri, filime ya Kabanda Jean de Dieu.

Filime “Anita” igice cya mbere yasohotse umwaka washize wa 2012 irakundwa cyane none kuri iki cyumweru haramurikwa igice cyayo cya kabiri ikaba izanerekanwa ari yose muri iki gitaramo.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba hakaba hazagaragaramo bamwe mu bahanzi nyarwanda ndetse n’abakinnyi b’iyi filime.

Bamwe mu bakinnyi bakinnye iyi filime harimo Audace Willy Pappy Mucyo akaba ari n’umunyamakuru wa igihe Ltd, Gaga Daniel, Mutaganzwa Liliane, Willy Ndahiro n’abandi.

Abahanzi nyarwanda bazasusurutsa abazaba bitabiriye ibi birori harimo Uncle Austin, Patient Bizimana, umunyarwenya Nkusi Arthur n’abandi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda 2000 mu myanya y’icyubahiro na 1000 ahandi.

Share Button

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers