Igiterane cya AER Diyosezi ya Byuma cyaritabiriwe cyane

Igiterane cya AER Diyosezi ya Byuma cyaritabiriwe cyane

Kuri uyu wa gatandatu tariki 9.11.2013 I Byumba muri Diyosezi ya Byumba habereye igiterane cyateguwe n’itorero ry’Abangilikani (EAR) bo muri iyi Diyosezi kikaba ari igiterane cyari kigizwe n’impuguke zirenga 60 zo muri Diyosezi ya Byumba.

Iki giterane cy’umunsi umwe cyatangiye ku isaha ya saa yine z’amanywa, cyaritabiriwe cyane birenze ibyari byitezwe.

Iki giterane cyari kiyobowe na Musenyeri Emmanuel Ngendahayo, umushumba w’Itorero rya Angiligikani mu Rwanda cyari igiterane kigamije gusengera hamwe, kugirana inama no kungurana ibitekerezo kubyarushaho gutuma iri torero rirushaho gutera imbere no kwagura ibikorwa.

Bimwe mu bikorwa biri mu mishinga yo kwagurwa hakaba harimo ishuri rya “Kingdom Salomon Academy”.

Iri shuri kugeza ubu ryari rigizwe n’ikiburamwaka gusa ariko bakaba bateganya ko umwaka utaha hagomba gutangira umwaka wa mbere. Hatanzwe amafaranga y’u Rwanda aasaga 3,367,017 yo gushyigikira uyu mushinga.

Undi mushinga ni uwo kuba bagira Banki y’abakirisitu ba EAR Byumba. Iki gikorwa cyo kikaba kikiri kwigwaho.

Bamwe mu bayobozi n’abandi banyacyubahiro banyuranye bitabiriye iki giterane harimo Bishop Umukiza Samuel, Perezida wa Komite y’Impuguke watowe mu mwaka wa 2011, zimwe mu Mpuguke zaturutse I Kigali ndetse n’izaturutse muri Zone ya Kageyo n’iya Byumba n’abandi.

Amakorali yasusurukije iki giterane ni korali Rangurura na Korali Integuza zo muri Katederale Pawulo Uwera ya Byumba.

Share Button

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers