“Isaha”, filime nshya ya Mama Zoulou na Liliane Kabaganza

Untitled1
Untitled2

Kabaganza Liliane na Mama Zoulou, ni abahanzikazi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Aba bahanzikazi kuri ubu, baguye uburyo bwabo bwo gutanga ubutumwa bwiza no kwamamaza Ijambo ry’Imana aho binjiye mu ruhando rwa sinema mu rwego rwo kurushaho kugera ku ntego yabo yo gutanga ubutumwa bwiza.

 

Aba bahanzikazi babiri nyuma ya filime yabo ya mbere bise “Wabikoreye iki?” kuri ubu bari gutegura gushyira hanze filime ya kabiri bise “Isaha”.

 

Umukinnyi w’imena muri iyi filime yitwa Cyuzuzo Claude akaba ari nawe nyiri studio “Naom Studio”  ari nayo iri gutunganya iyi filime, nk’uko bitangazwa na Munyaneza Prince wayoboye iyi filime.

 

Muri iyi filime, hagaragaramo urugo rwamaze imyaka igera muri 18 batarabyara bituma umugabo atangira guta urugo agendagenda hose kugira ngo arebe ko yabona akana. Nyamara isaha y’Imana yarageze agarukira Imana kandi banabona abana benshi, amahoro agaruka mu rugo.

 

Muri iyi filime hagaragaramo Mama Zoulou na Liliane Kabaganza ndetse n’abandi bakinnyi banyuranye basanzwe bamenyerewe mu gukina filme zo mu Rwanda.

 

Share Button

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers