Sherry Dad’s, umuhanzikazi mushya mu ndirimbo zihimbaza Imana

Untitled

Sherry Dad’s, umuhanzikazi mushya winjiye mu ruhando rw’indirimbo zihimbaza Imana, yakoze indirimbo yise “Mbikesha Uwiteka” ikaba ari nayo ndirimbo ye ya mbere ashyize ahagaragara.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 21 y’amavuko, ngo yahimbye iyi ndirimbo abitewe no kubona uburyo abantu bamwe bitwara muri iyi si birengagije ko bose baremwe n’Imana.

Sherry Dad’s yagize ati: “ Kuri njye, iyi ndirimbo isobanuye ko nyuma y’ibindi byose, abantu bose turi bamwe, abantu ntibakigereranye n’abandi cyangwa se ngo babe basenya iby’abandi kuko twese turi umwe kandi twaremwe n’Imana imwe ndetse ibyo dufite byose tukaba tubikesha Uwiteka.”

Sherry Dad’s asanzwe ari umuririmbyi muri “Prince of  Peace Choir” ya EAR Biryogo akaba ari umunyeshuri muri Kenya mu mwaka wa kane muri Kaminuza ya Daystar mu ishami rya “Electronic Media”.

Indirimbo “Mbikesha Uwiteka” ikaba yarakorewe muri Kenya ikorwa na Producer Karanja. Sherry yiyumva cyane mu njyana ya RnB, Soft Rock na Soul Music akaba aririmba mu Kinyarwanda n’icyongereza.

Muri muzika ye ngo agamije gushimira Imana ibyiza byose ihora imugirira ndetse akaba anifuza kuzarushaho gutangariza abandi ibyiza Imana ikora abinyujije muri muzika ye.

 

Share Button

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers