Theo Bosebabireba, Liliane Kabaganza, n’abandi bazataramira abazitabira igiterane cya Dormition Church International.

Theo Bosebabireba, Liliane Kabaganza, n’abandi bazataramira abazitabira igiterane cya Dormition Church International

abahanzi Theo Bosebabireba, Liliane Kabaganza, Aline Gahongayire, Isaie Uzayisenga na Emile Nzeyimana bazataramira abantu bazitabira igiterane cy’iminsi ine cyateguwe na Dormition Church International.

Iki giterane kizaba kuva  ku wa kane tariki ya 21.11.2013 kugera ku cyumweru tariki 24.11.2013 ku rusengero rwa Dormition Church International, Kacyiru mu nyubako ifatanye n’iya EWSA.

Intego nyamukuru y’iki giterane ni ugushimira Imana ibyo yakoreye itorero mu mezi atandatu rimaze rishinzwe ndetse n’ibyo yakoreye abanyarwanda muri rusange muri uyu mwaka uri kugana ku musozo wawo nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iri torero Papias Sindambiwe ari nawe warishinze.

Muri iki giterane hazaba hari abavugabutumwa batandukanye barimo Apostle Jane Karamira, Daniel Ufitikirezi, Rugamba Albert n’abandi.

 Kuva ku wa kane kugera kuwa gatandatu, gahunda zizajya zitangira kuva ku isaha ya saa munani z’amanywa zirangire saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ku cyumweru ari nawo munsi wo gusoza, gahunda zizamara umunsi wose, ni ukuvuga kuva mu masaha ya mugitondo y’amateraniro kugeza nimugoroba.

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers